Vince McMahon wari usanzwe ayoboye iki kigo gishinzwe kumenyekanisha cyane cyane imikino njyarugamba biciye mu itangazamakuru, yeguye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru mu gihe akurikiranyweho ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Itangazo ryashyizwe hanze na WWE rivuga ko uyu mugabo yavuye ku nshingano z’ubuyobozi, gusa arakomeza kuba umunyamigabane ukomeye muri iki kigo.
Ibi bibaye nyuma y’uko The Wall Street Journal, yatangaje ko uyu mugabo yemeye gutanga miliyoni 12$ z’amande ajyanye n’ibyaha byo guhohotera abagore yakoze mu myaka 16 ishize.
Amakuru avuga ko uyu mugabo ashinjwa kuba yarahohoteraga abagore bane bakoranaga, akabahatiraza gukora imibonano mpuzabitsina.
Mu gihe uyu mugabo avuye ku buyobozi agiye kuba asimbuwe n’umukobwa we Stephanie McMahon.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!