Uyu mugore w’imyaka 68 muri Mata uyu mwaka nibwo urukiko rwamuhamije uruhare mu manyanga yatumye Saigon Commercial Bank ihomba.
Rwavuze ko yakoresheje amanyanga yatumye ahabwa inguzanyo nyinshi mu gihe cy’imyaka icumi kandi atabyemerewe.
Bivugwa ko iyo banki yari iya gatanu ikomeye mu gihugu, Lan yayihombeje miliyari $44.
Lan yari yajuriye asaba ko igihano cye kigabanywa ariko urukiko rwabyanze kuri uyu wa Kabiri, icyakora yemererwa ko igihano cye cyagabanywa agahabwa igifungo cya burundu, mu gihe yabasha kugarura 75% by’amafaranga yanyereje.
Andi mahirwe asigaranye ni ugusaba imbabazi Perezida nubwo ari ubusabe butwara igihe kinini.
Truong My Lan yavukiye muri Vietnam, akura afatanya na nyina gucuruza amavuta yo kwisiga mu isoko. Nyuma yaje kujya agura ubutaka n’indi mitungo agenda atera imbere gutyo. Mu myaka ya 1990 yinjiye mu by’amahoteli na restaurants ari nabyo byamuzamuye cyane.
Yatawe muri yombi ayobora ikigo kinini cy’ubwubatsi, Van Thinh Phat Group.
Banki Nkuru ya Vietnam yashyize amafaranga menshi muri Saigon Commercial Bank kugira ngo idahomba bitewe n’amanyanga Lan yayikoresheje.
Abanyamategeko ba Lan bavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo bashakishe miliyari $9 asabwa ngo agabanyirizwe igihano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!