Kuri uyu wa Gatandatu, Guverinoma ya Venezuela yatangaje ko uyu mugabo yagannye iy’ubuhungiro nyuma y’uko agaragaje ko atemera ko Perezida Nicolas Maduro yatorewe kuyobora iki gihugu.
Visi Perezida wa Venezuela, Delcy Eloína Rodríguez Gómez abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko Edmundo Gonzalez Urrutia yabanje guhungira muri ambasade ya Espagne iri Caracas nyuma asaba ubuhungiro muri Espagne.
Ati “Nyuma yo kumara iminsi yarahungiye ku bushake bwe muri ambasade ya Espagne i Caracas, Edmundo Gonzalez Urrutia yasabye guverinoma ya Espagne kumuha ubuhungiro nk’umunyapolitike.”
Delcy Rodríguez yahamije ko igihugu cyamuhaye rugari akagenda. Umunyamategeko wa Edmundo Gonzalez yahamirije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko umukiliya we yahunze.
France 24 yanditse ko kuva Perezida Nocolas Maduro yatangazwa ko yatsinze amatora yo ku wa 28 Nyakanga 2024, hatangiye kuzamuka umwuka mubi mu gihugu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahamya ko Edmundo Gonzalez Urrutia ari we watsinze amatora.
Muri Kanama 2024, Urukiko muri Venezuela rwemeje bidasubirwaho ko Perezida Maduro yatsinze amatora.
Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byanze kwemera intsinzi ya Perezida Maduro ngo kuko komisiyo y’amatora yanze gushyira hanze ibyayavuyemo.
Edmundo Gonzalez Urrutia yahamagajwe n’ubushinjacyaha inshuro eshatu yanga kwitaba ngo asobanure impamvu yemeza ko yatsinze amatora.
Imvururu zabaye nyuma y’amatora zaguyemo abarenga 27, mu gihe abandi 192 bakomeretse na ho abarenga 2400 batabwa muri yombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!