Mu batawe muri yombi harimo umusirikare wa Amerika mu Ngabo zirwanirwa mu mazi, Wilbert Joseph Castaneda Gomez ndetse n’abandi baturage babiri bataratangazwa imyirondoro yabo.
Abanya-Espagne babiri n’undi muturage ukomoka muri Repubulika ya Tchèque nabo batawe muri yombi, bose hamwe bagashinjwa gukoreshwa na Amerika mu guhungabanya umutekano wa Venezuela ndetse no kuba mu mugambi wo kwica Perezida w’icyo gihugu.
Maduro yatangajwe nk’uwatsinze amatora ya Perezida aheruka muri icyo gihugu, ku majwi 52%. Gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi babiteye utwatsi, ndetse berekana amajwi babashije kubona angana na 80% by’abatoye, yerekana ko Edmundo Gonzalez utavuga rumwe n’ubutegetsi ari we watsinze amatora agize amajwi akubye kabiri aya Maduro.
Ibi Komisiyo y’Amatora yabiteye utwatsi ndetse Urukiko rw’Ikirenga rwemeza Maduro nk’uwatsinze amatora, mu gihe rwarimo kwitegura kuburanisha Edmundo Gonzalez ahita ahungira muri Espagne, igihugu cyamwemeje nka Perezida wa Venezuela.
Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika byavuze ko nta ruhare byagize mu guhungabanya umutekano wa Venezuela, kandi ko bamenye amakuru y’abaturage b’icyo gihugu bafungiwe muri Venezuela.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!