00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vatican yasabwe ibisobanuro nyuma y’amagambo ya Papa Francis atishimiwe na Israel

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 26 December 2024 saa 03:48
Yasuwe :

Israel yahamagaje Ambasaderi wa Vatican Adolfo Tito Yllana, kugira ngo atange ibisobanuro ku mvugo z’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis zishinja ab’i Tel Aviv gukorera ibyaha muri Gaza.

Ubwo yatangizaga umwaka w’impuhwe ku munsi ubanziriza Noheli, Papa Francis yagarutse ku ntambara ihuje Israel na Hamas, anenga uburyo Israel yakoresheje imbaraga z’umurengera mu kugaba ibitero kuri Gaza bigahitana abana benshi.

Icyo gihe Papa Francis wasabaga ko intambara yahagarikwa yagize ati “Ubu ni ubugome. Ntabwo ari intambara, mbivuze kuko ari ikintu gikora ku mutima.”

Iyo mvugo ni yo yatumye Arikiyepisikopi Adolfo Tito Yllana ahamagazwa n’Umuyobozi Mukuru muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Eyal Bar-Tal kuri iyo mvugo itishimiwe na busa na Israel.

Mu kwezi gushize na bwo Vatican News yanditse ko mu gitabo Papa Francis agiye gusohora mu minsi ya vuba yanditsemo ko Jenoside bivugwa ko Israel yaba yarakoze muri Gaza ikwiriye gukurikiranwa mu buryo bunonosoye.

Icyakora Israel yakunze guhakana iyi ngingo y’uko yaba yarakoze Jenoside ahubwo igashinja Hamas gukoresha abaturage nk’intwaro iyikingira.

Mu kwezi gushize Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Israel isa n’ivuguruza ibyo Papa yanditse yagize iti “Abagome ni abaterabwoba bihisha inyuma y’abana bakagerageza kwica abana ba Israel. Ni abamaranye imfungwa 100 iminsi 442, barimo impinja n’abana, bakaba bari kubahohotera, ariko Papa yahisemo kubyirengagiza.”

Kuva intambara ya Israel na Hamas yatangira nyuma yo ku wa 07 Ukwakira 2023, abarenga ibihumbi 45 bamaze kwicirwa muri Gaza ndetse abarenga 90% bakuwe mu byabo.

Mu gitero Hamas yagabye kuri Israel ku wa 07 Ukwakira 2023, yishe abantu 1200 abandi barenga 200 ibatwara nk’imbohe, aho kugeza uyu munsi abarenga 100 bakiri muri Gaza.

Imvugo ya Papa Francis igaragaza ko Israel iri kugira uruhare mu kwica abana, ntiyishimiwe n'iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .