00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwunganira abarega P. Diddy yakuyemo akarenge

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 March 2025 saa 07:56
Yasuwe :

Umwunganizi mu mategeko ufite uburambe, Tony Buzbee, yikuye mu rubanza ruregwamo icyamamare P. Diddy, aho yari umwe mu bahagarariye abarega uyu muhanzi mu manza 15 zose, zirimo izo gufata ku ngufu ndetse no gucuruza abantu.

Nk’uko inyandiko zabonywe na TMZ zibigaragaza, Buzbee yikuye ku rutonde rw’abunganizi mu manza 15 ziri mu Rukiko Rukuru rwa Southern District of New York (SDNY).

Buzbee yavuze ko yikuye muri izi manza kugeza igihe azemererwa gukorera nk’umwunganizi muri Southern District of New York.

Ibi bije nyuma y’uko Diddy yatanze inyandiko mu rukiko muri Gashyantare 2025, avuga ko Buzbee atari akwiye kunganira abantu muri izi manza kuko atemerewe gukorera muri Southern District of New York.

Mu nyandiko nshya yatanze mu rukiko, Buzbee yemeye ko yakoze ikosa ryo kudatangariza umucamanza Ronnie Abrams ko atari yemerewe gukorera muri aka gace ka Southern District of New York.

Yagize ati “Nitwaye mu buryo budakwiye, ndibeshya sinabwira urukiko ko ntari nemerewe gukorera muri Southern District of New York.”

Yongeyeho ko ikibazo cy’uburenganzira bwe bwo gukorera muri aka gace cyabaye imbogamizi, kikabangamira ubutabera bw’abarega Diddy, ari na yo mpamvu yahisemo gutera intambwe isubira inyuma, agakura akarenge ke muri izi manza zitegerejwe n’Isi yose.

Nubwo Buzbee avuye muri izi manza, zizakomeza gukurikiranwa n’ibindi bigo bikora ibijyanye n’ubwunganizi mu mategeko biherereye muri Southern District of New York. Gukuramo ake bibaye nyuma y’uko abunganira Diddy bamaganye icyifuzo cye cyo kwemererwa gukorera muri aka gace, mu rubanza rwa Candice McCrary nawe uri mu barega uyu muhanzi.

Buzbee aracyari umwunganizi mu zindi manza Diddy afite mu bindi bice by’Amerika, ndetse avuga ko hari izindi manza nshya azashyikiriza inkiko muri Nevada na California.

Buzbee yabwiye TMZ ati “Njyewe ubwanjye ninjye wikuye muri izi manza, ariko sosiyete yanjye yo iracyakomeje. Ndi umwunganizi mukuru mu manza zo muri Leta ya New York kandi mfite izindi manza nshya ngiye gutanga muri Nevada na California vuba aha.”

Yavuze kandi ko ari umwunganizi wemerewe gukorera muri Leta ya New York kuko afite ibyangombwa byemewe byo gukorera muri Eastern District of New York. Avuga ko kutemererwa gukorera muri Southern District of New York kwe ’kwabangamiwe’ na Jay-Z wari wareganywe mu kindi kirego na Diddy.

Umwunganizi mu mategeko ufite uburambe, Tony Buzbee, yikuye mu rubanza ruregwamo P. Diddy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .