00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya: Uwiyise Umu-Nazi yishe arashe abantu 13 barimo n’abana

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 03:28
Yasuwe :

Umugabo wari wambaye imyenda iriho ibirango by’Aba-Nazi yishe arashe abana barindwi ubwo yari abasanze ku ishuri mu mujyi wa Izhevsk, uri mu Burengerazuba bw’u Burusiya.

Uwo muntu yishe abantu 13 barimo abo banyeshuri barindwi. Ibinyamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko mu bapfuye harimo n’uwari ushinzwe kurinda iryo shuri.

Inzego z’iperereza zatangaje ko abantu 21 barimo abana 14 aribo bamaze kumenyekana ko bakomeretse.

Nyuma yo kurasa abo bantu, uwabarashe wari wambeye umupira n’ingofero biriho ibirango by’aba-Nazi, yahise yiyahura.

Ni ku nshuro ya kabiri abana bicirwa mu mashuri mu Burusiya mu gihe cy’imyaka ibiri ishize. Byaherukaga muri Gicurasi 2021, ubwo undi muntu witwaje intwaro yicaga abana barindwi ku ishuri rya Kazan, muri Repubulika ya Tatarstan igengwa n’u Burusiya.

Umujyi wa Izhevsk utuwe n’abantu 600 000, ukaba umwe mu mijyi 20 ya mbere ituwe cyane mu Burusiya.

Aha ni ku ishuri ryiciweho abana barindwi n'uwitwaje intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .