Mbere y’uko uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko ukomoka muri Australia yicwa mu gitondo cy’uyu munsi, yabanje kurasana n’abapolisi nk’uko Polisi yo mu Budage yabisobanuye.
Byamenyekanye ko yigeze gukorwaho iperereza mu 2023 akekwaho gukwirakwiza icengezamatwara ry’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State n’ubwo bitamuhamye.
Umuyobozi w’uyu mujyi, Markus Soeder, yatangaje ko uyu musore yakekwagaho umugambi wo kugaba igitero kuri ibi biro bya Israel, mu gihe Abanya-Israel bibukaga urupfu rw’abakinnyi babo bishwe n’intagondwa z’Abanyapalestine tariki ya 5 Nzeri 1972 ubwo bari baragiye kwitabira imikino ya Olympique.
Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yatangaje ko yavuganye na mugenzi we uyobora u Budage, Frank-Walter Steinmeier, bamaganira hamwe igitero cy’uyu musore.
Herzog na we yahuje iki gitero n’igikorwa cyo kwibuka abakinnyi babo biciwe i Munich mu myaka 52 ishize, ati “Ku munsi abavandimwe bari muri Munich biteguraga kwibuka abakinnyi bacu b’intwari bishwe n’ibyihebe mu myaka 52 ishize, icyihebe cyamunzwe n’urwango cyaje gishaka kwica abantu b’inzirakarengane.”
Nyuma y’iki gitero, igikorwa cyo kwibuka abakinnyi b’Abasirayeli cyategurirwaga mu gace ka Fuersrenfeldbruck biciwemo cyahagaritswe. Umutekano hafi y’Ibiro bya Israel na wo wakajijwe, kuko hoherejwe abapolisi bagera kuri 500.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!