00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwishe Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, yasobanuye icyabimuteye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 July 2022 saa 11:47
Yasuwe :

Umwicanyi warashe Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani ku wa Gatanu, yatangaje ko yabikoze kuko yumvaga ko uyu mugabo wahoze ari umuyobozi ukomeye mu gihugu, hari umuryango ukora ibibi abarizwamo.

Polisi yatangaje ko uwo mugabo w’imyaka 41 witwa Tetsuya Yamagami yabivuze mu ibazwa yakorewe akimara gutabwa muri yombi. Yavuze ko impamvu yo kwica Abe zidashingiye kuri Politiki.

Abe yarashwe ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu gace kitwa Nara. Nyuma y’umwanya muto byahise bitangazwa ko yapfuye kuko amasasu abiri yarashwe, yari yangije ibihaha.

Yamagami yemereye Polisi ko yarashe Abe, avuga ko yatekerezaga ko hari umuryango ukora ibikorwa bibi abarizwamo.

Polisi ntabwo yigeze itangaza izina ry’uwo muryango cyangwa se ngo isobanure ibikorwa byawo, gusa yavuze ko bitazwi neza niba uwo muryango koko ubaho.

Uyu mwicanyi bivugwa ko impamvu zamuteye gukora icyo gikorwa, nta sano zifitanye na politiki.

Yamagami ngo yari atuje ubwo yasubizaga ibibazo by’abagenzacyaha aho ubu hakomeje kurebwa niba yarakoze kiriya gikorwa ari wenyine cyangwa se niba hari abo bafatanyije.

Uwarashe Shinzo Abe yahise atabwa muri yombi ako kanya n'abashinzwe umutekano
Shinzo Abe yarashwe amasasu abiri ahita yitura hasi, ahabwa ubutabazi bw'ibanze ariko birangira yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .