Uwari Umwami w’u Bubiligi yahuye n’umukobwa we yamaze igihe yihakana

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka myinshi Delphine asaba uwari Umwami w’u Bubiligi Albert II, kumwemera nk’umwana we bikabanza kugorana ku Cyumweru bahuye ku nshuro ya mbere.

Mu 2005 nibwo Delphine yagaragaje dosiye ivuga ko Albert II ari se umubyara. Mu 2013 ubwo uyu mugabo yeguraga agatakaza ubudahangarwa yahabwaga n’amategeko iki kibazo cyaje kugezwa mu rukiko, ategekwa ko hagomba gufatwa ibizamini bya ADN.

Bivugwa ko Albert II yabyaye Delphine mbere y’uko aba Umwami ubwo yari umusore w’imyaka 18.

Ubwo Albert yahuraga n’Igikomangomakazi Delphine yavuze ko “batangiye ubuzima bushya.”

Yagize ati “Nyuma y’imvururu, imibabaro n’imvune, igihe kirageze cyo kubabarirwa, komora ibikomere no kwiyunga kandi twese hamwe twahisemo gufata iyi nzira nshya. Ibi bizasaba kwihangana n’imbaraga ariko twabyiyemeje.”

Uyu musaza w’imyaka 86 yari yaranze icyemezo cy’urukiko cyo kwipimisha ADN kugeza igihe yahanishijwe gucibwa ihazabu ya 5,000 € buri munsi.

Muri Mutarama nibwo Albert II yatangaje ko yemeye Delphine nk’umwana we wa kane nyuma yo "gusoma ibyavuye mu bizamini bya ADN."

Ibi byatumye Delphine ashyirwa ku rutonde rw’abazahabwa umurage Albert II niyitaba Imana.

Mbere y’uko Igikomangomakazi Delphine ahura na se, ku rukuta rwa Facebook rw’umuryango w’ibwami hari haherutse kunyuzwaho amakuru ko uyu mugore yahuye n’umuvandimwe we Philippe ari nawe Mwami w’u Bubiligi uriho ubu.

Albert II wabaye Umwami w'u Bubiligi (uri hagati) yishimye guhura n'umukobwa we ( uri iburyo) nyuma y'igihe kinini yamaze amwihakana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .