Uwari umujyanama wa Trump yatawe muri yombi akekwaho ubwambuzi bushukana

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Kanama 2020 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umujyanama wa Perezida Donald Trump n’abandi bantu batatu, barashinjwa kubeshya abaterankunga mu gushaka amafaranga yo kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique.

Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’Ubutabera muri Amerika yatangaje ko Steve Bannon yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho ubwambuzi bushukana binyuze mu gushyiraho uburyo bwo gukusanya inkunga yo kubaka urukuta, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Bannon na bagenzi be Brian Kolfage, Andrew Badolato na Timothy Shea, batangiye gukorwaho iperereza nyuma y’uko bakusanyije miliyoni $25 zo kubaka urukuta, ariko bikaza kugaragara ko hari ayo bagiye bakoresha muri gahunda zabo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Bennon yakoresheje miliyoni imwe y’amadolari muri gahunda ze bwite, kandi yarabeshyaga abaterankunga ko ayo mafaranga yose azajya mu mushinga wo kubaka urukuta. Kolfage, watangije iyi gahunda na we yatwaye $350,000.

Perezida Trump yavuze ko ababajwe no gutabwa muri yombi kwa Bennon, ariko yemeza ko ntacyo azi kuri gahunda y’uyu mugabo yo gukusanya inkunga yo kunganira umushinga wo kubaka urukuta.

Steve Bennon yabaye umujyanama wa Trump ubwo yiyamamazaga mu 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .