Uwari Umujyanama wa Perezida Obama mu by’ubukungu yapfuye yiyahuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Werurwe 2019 saa 05:03
Yasuwe :
0 0

Alan Krueger wahoze ari umujyanama wa Barack Obama mu by’ubukungu ubwo yari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfuye yiyahuye.

Itangazo ryashyizwe hanze na Kaminuza ya Princeton yari asigaye akoramo, rivuga ko Krueger w’imyaka 58 yapfuye mu mpera z’icyumweru gishize, umuryango we nawo ukaba wemeje ko yiyahuye. Gusa imvano ya byose ntiyatangajwe.

NBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yari inarararibonye mu birebana n’isoko ry’umurimo, by’umwihariko ingingo zirebana n’ingaruka z’umushahara muke.

Mu bushakashatsi yagiye akora, Krueger wanabaye umukozi mu biro bishinzwe ubukungu ku butegetsi bwa Bill Clinton, yagaragaje ko umushahara uri hejuru nta ruhare ugira mu ibura ry’akazi nk’uko bamwe babyibeshyagaho.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Obama wakoranye na Krueger kuva mu 2011-2013, yavuze ko Amerika ibuze umuhanga mu birebana n’ubukungu, abandi bakabura inshuti ikomeye.

Yakomeje avuga ko Krueger yari umuntu ubona politiki zirebana n’ubukungu nk’uburyo bwo guhindura imibereho y’abaturage aho kuba imibare n’amagambo gusa adafite icyo amaze.

Krueger yatangiye kwigisha muri Kaminuza ya Princeton mu 1987, yakoze ubushakashatsi bugaruka ku bukungu, ubwamenyekanye cyane bukaba ubwo yafatanyije na David Card mu 1993, bwagaragazaga uruhare rw’umushahara mu gutuma abantu bahabwa akazi ari benshi.

Alan Krueger wabaye umujyanama wa Obama mu by'ubukungu yapfuye yiyahuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza