Uwari umujyanama wa Joe Biden mu kwiyamamaza yagizwe umuyobozi wa White House

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagize Ron Klain umuyobozi w’ibiro bye umunsi azaba yinjiye muri White House, nyuma y’igihe ari umuntu we wa hafi mu bikorwa bya politiki.

Mu itangazo ibiro bya perezida watowe byashyize ahabona kuri uyu wa Gatatu, byatangaje ko Klain yagizwe umuyobozu w’ibiro by’umukuru w’igihugu, ku buryo agomba no kugira uruhare mu gushaka abayobozi bazakorana ubwo Biden azaba atangiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mutarama 2021.

Klain asanzwe ari umuntu wa hafi wa Biden, ku buryo benshi bahamyaga ko ashobora kuzahabwa umwanya ukomeye ku butegetsi bwe.

Yigeze kuba umuyobozi w’ibiro bya Visi Perezida Al Gore ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zayoborwaga na Bill Clinton, anayobora ibya Biden ubwo yari yungirije Barack Obama.

Mu itangazo yasohoye, Biden yagize ati “Ron yabaye umuntu ntagereranywa kuri njye mu myaka myinshi twakoranye, harimo aho twarokoye ubukungu bwa Amerika muri bimwe mu bihe bwamutse cyane mu mateka, mu mwaka wa 2009, na nyuma turenga ibihe bibi mu bijyanye n’ubuzima mu 2014.”

“Ubushobozi afite mu gukorana n’abantu batandukanye mu nzego zose za politiki, ni byo nkeneye mu muyobozi wa White House muri ibi bihe by’amage ndetse tukongera kwegeranya ubukungu bwacu.”

Klain na we yasohoye itangazo ashimira Biden, avuga ko inshingano ahawe ari “icyubahiro gikomeye mu buzima bwose.”

Yijeje ko yiteguye kumufasha we na visi perezida watowe, mu gushyiraho itsinda rizakora muri White House muri ibi bihe bikeneye impinduka no gukura mu nzira ibintu byose bicamo igihugu ibice.

Klain ahawe inshingano muri ibi bihe bya Coronavirus, mu gihe mu 2014 yashyizweho na Perezida Obama ngo ayobore urugamba rwo gushaka igisubizo ku cyorezo cya Ebola, kandi abyitwaramo neza.

Ni umwe mu bitezweho gutanga umusanzu mu guhangana na Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko byakomeje kugaragara Biden yiyamamaza.

Klain kandi, ubwo Biden yari senateri yamugize umujyanama wa komisiyo ishinzwe ubucamanza guhera mu 1989 kugeza mu 1992.

Klain yanakoze nk’umujyanama mukuru wa Hillary Clinton, ubwo yiyamamarizaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2016, agatsindwa na Donald Trump.

Ron Klain wari umujyanama wa Joe Biden mu kwiyamamaza yagizwe umuyobozi wa White House

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .