Uwarangaje abandi mu nkundura ya #MeToo yatamajwe n’ifoto ari mu buriri n’ingimbi y’imyaka 17

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Kanama 2018 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa film ukomoka mu Butaliyani, Asia Argento ari mu mazi abira nyuma y’ifoto yasakajwe imugaragaza asangiye uburiri n’Umunyamerika Jimmy Bennett wari utaruzuza imyaka y’ubukure.

Mu ntangiriro z’icyumweru, The New York Times, yohererejwe ifoto yafashwe mu 2013, igaragaza Bennett wari ufite imyaka 17 na Argento wa 37 bari mu buriri muri hotel imwe muri California.

Iki kinyamakuru cyanditse ko nyuma y’uko Umunyamerika utunganya film Harvey Weinstein ashinjwe gufata ku ngufu, Argento yari yemeye kwishyura Bennett wagaragaje ko yashatse kumusambanya.

Inyandiko gifite zigaragaza ko Argento yagerageje kwishyura Bennett $380,000. Mu masezerano bagiranye harimo no kumuha uburenganzira busesuye ku ifoto yafashwe.

Argento w’imyaka 42 yahakanye ibyo birego avuga ko “Mbabajwe no gusoma amakuru y’ibihuha. Sinigeze nshaka kuryamana na Bennett.”

Abinyujije ku mwavoka we, Gordon K. Sattro, Bennett yasohoye itangazo rivuga kuri Argento.

Rigira riti “Sinigeze ngira icyo ntangaza ku nkuru yanjye kuko nahisemo gukemura ikibazo n’umuntu tugifitanye. Ibyiyumviro byanjye byahindutse mbonye atangiye kwigira nk’uwarenganye.

“Ntabwo nari mfite imyaka y’ubukure ubwo byabaga, nagerageje gushaka ubutabera mu buryo buboneye kuko ntari niteguye gushyira inkuru yanjye ku karubanda. Kiriya gihe ntekereza ko cyari igisebo nk’umugabo mu muryango.”

Umutaliyanikazi Argento na Bennett bakinnye muri film yitwa “The Heart Is Deceitful Above All Things” yasohotse mu 2004. Bennet akinamo ari umwana we.

Argento uri mu bakomeye mu Muryango urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (MeToo Movement). Ari mu bagore bashinje icyamamare mu gukora film, Harvey Weinstein kubahohotera mu myaka yashize.

Abagore basaga 60 barimo n’umukinnyi w’icyamamare ku Isi ufite inkomoko muri Kenya, Lupita Nyong’o, bavuze ko Weinstein yabasambanyije, ibirego ahakana akavuga ko abo baryamanye na bo bose bari babyemeye.

Umukinnyi wa film ukomoka mu Butaliyani, Asia Argento ari mu mazi abira nyuma y’ifoto yasakajwe imugaragaza asangiye uburiri n’Umunyamerika Jimmy Bennett wari utaruzuza imyaka y’ubukure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza