Uwahoze ari umwami wa Espagne ukekwaho ruswa, yavuye mu gihugu ajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 Kanama 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Juan Carlos wahoze ari Umwami wa Espagne, yavuye mu gihugu cye yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nyuma y’aho atangiye gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa ashinjwa.

Uyu wahoze ari umwami yagaragaye asohoka mu ndege ageze ku kibuga cy’indege i Abu Dhabi. Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo yatangaje ko agiye kuva mu gihugu.

Yahakanye ibyaha byose ashinjwa ndetse avuga ko nubwo agiye kuva mu gihugu azitaba ubushinjacyaha mu gihe buzaba bumukeneye.

Amakuru avuga ko uyu mwami aho ari i Abu Dhabi yihariye igice kinini cya hotel y’inyenyeri eshanu Emirates Palace. Bivugwa ko yari inshuti y’igikomangoma cya Abu Dhabi, Mohammed bin Zayed al-Nahyan bityo ko ariyo mpamvu ariho yerekeje.

Nta kintu umuryango w’ibwami muri Espagne uratangaza kuri aya makuru.

Juan Carlos yavuye ku ntebe y’ubwami mu 2014 nyuma y’igihe kigera ku myaka 40 ayoboye Espagne, asigira intebe umuhungu we witwa Felipe.

Umwanzuro wo kuva ku ntebe y’ubwami yawufashe nyuma y’uko hatangiye iperereza ku mugabo w’umukobwa we ku byaha bya ruswa.

Muri Kamena uyu mwaka, Urukiko rw’Ikirenga muri Espagne rwatangije iperereza kuri Juan Carlos ku ruhare yaba yaragize mu guha isoko Arabie Saoudite ryo kubaka umuhanda wa gari ya moshi. Hari nyuma y’uko uyu mwami yambuwe ubudangarwa nyuma yo kuva ku ntebe.

Juan Carlos ubwo yageraga i Abu Dhabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .