Uwahoze ari umwami wa Espagne ukekwaho ruswa agiye kuva mu gihugu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 Kanama 2020 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Umwami Juan Carlos I, wayoboye Espagne hafi imyaka 40, yafashe icyemezo cyo kuva mu gihugu nk’uko ibaruwa yasohowe n’ubwami kuri uyu wa Mbere yabitangaje.

Iki cyemezo Umwami Juan Carlos I yagifashe nyuma y’amezi atagera kuri abiri ubushinjacyaha mu Rukiko rw’Ikirenga, bufunguye iperereza ku cyaha cy’iyezandonke ashinjwa.

Itangazamakuru riherutse gushyira hanze amakuru avuga ko mu 2008 Juan Carlos yakiriye miliyoni $100 avuye ku Mwami wa Arabie Saoudite Abdullah bin Abdulaziz mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

N’ubwo Juan Carlos avuga ko aya mafaranga yayakiriye nk’impano ikinyamakuru cyo mu Busuwisi cyitwa Tribune de Genève kivuga ko yayahawe nka ruswa mu bikorwa by’ubucuruzi byakorwaga hagati y’ibihugu byombi mu gihe yari akiri umwami.

Mu ibaruwa Umwami Juan Carlos I w’imyaka 82 yandikiye umuhungu we Umwami Felipe VI, ntacyo yigeze avuga kuri iri perereza.

Ati “Nabaye umwami wa Espagne mu myaka hafi 40, muri iyo yose, naharaniye ibyiza bya Espagne ndetse n’Ubwami”.

Abayobozi b’ubwami bwa Espagne bwatangaje ko Umwami Felipe VI, mu cyubahiro agomba Se yakiriye neza icyemezo cye. Ntiharamenyekana aho Juan Carlos azerekeza n’igihe azavira muri Espagne.

Muri Werurwe uyu mwaka, Umwami wa Espagne Felipe VI yavanyeho amafaranga Leta yageneraga se Juan Carlos, anatangaza ko nta kintu cye azafata nk’umurage, nyuma y’uko agaragaye mu buriganya.

Umwami Juan Carlos yavuye ku butegetsi mu 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .