Uyu mutwe ushinjwa gufatanya n’ingabo z’u Burusiya mu ntambara igiye kumara umwaka muri Ukraine. Wagiye kandi ushinjwa ibyaha birimo ibyo guhohotera uburenganzira bwa muntu mu bihugu nka Syria n’ahandi.
Medvedev yavuze ko ubuzima bwe buri mu kaga nyuma yo kwanga kongera amasezerano yo gukomeza gukorana na Wagner.
Kuri ubu yamaze kugera muri Norvège aho ari gusaba ubuhungiro nk’uko Polisi ya Norvège yabitangaje.
Uyu mugabo yavuze ko ibyago byinshi ari uko yari kwicwa nkuko bagenzi be bagiye banga kuvugurura amasezerano yo gukorana na Wagner byagiye bibagendekera.
Hari mugenzi we witwa Yevgeny Nuzhin uherutse kwicwa hafatwa n’amashusho, azira kwanga kongera amasezerano muri Wagner.
Medvedev ni umwe mu bari abayobozi b’isibo ya kane muri batayo ya karindwi ya Wagner, yari ishinzwe gufatana n’imfungwa kurwana n’ingabo za Ukraine muri Luhansk.
Abangaga kurwana ngo bicwaga barashwe. Uwagiye ku rugamba agaherayo akaburirwa irengero, umuryango we ntiwamenyeshwaga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!