00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahoze ari umurinzi wa Whitney Houston yahishuye urwo yamukundaga

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 30 December 2024 saa 09:10
Yasuwe :

David Roberts wabaye umurinzi wa Whitney Houston, yahishuye byinshi ku mubano wabo, anavuga ko yari yaramwihebeye nyuma y’imyaka 12 ishize uyu muhanzi yitabye Imana.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Daily Mail, aho yavuze ko yatangiye kurinda umutekano wa Whitney Houston kuva mu 1988 kugeza mu 1995. Avuga ko umubano wabo warenze kuba uwa kinyamwuga ukageza aho bagiranye uwihariye.

David Roberts w’imyaka 73, yatangaje ko yageze ubwo agakunda byimazeyo Whitney Houston gusa ntabimubwire bitewe n’uko yabitinyaga dore ko icyo gihe yarari mu rukundo n’umuhanzi Bobby Brown waje no kuba umugabo we.

Yakomeje avuga ko ijoro rimwe uyu muhanzi yarambitse umutwe we ku bitugu bye maze akumva amarangamutima aramusaze hafi yo kurikocora ngo amubwire ko yamwihebeye, nyamara akabura imbaraga zibimubwira.

Uyu mugabo uvuga ko yamaranaga igihe kinini na Whitney Houston, yavuze ko impamvu atigeze amubwira ko amukunda cyangwa ngo amuterete ari uko yumvaga kumurinda ari cyo kintu cya mbere cy’ingenzi kuri we.

By’umwihariko, yavuze ko filime ‘The Bodyguard’ Whitney Houston yakinanye na Kevin Costner mu 1992 yerekana uyu muhanzi ajya mu rukundo n’umurinzi we, yanditswe hagendewe ku mubano wabo.

Byinshi ku mubano waba bombi David Roberts yatangaje ko yabigarutseho birambuye mu gitabo yise ‘Protecting Whitney’, azasohora muri Mutarama ya 2025.

Whitney Houston yari umuhanzi n’umukinnyi wa filime wanditse amateka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bamwe banamwita umwamikazi w’injyana ya ‘R&B’.

Yitabye Imana mu 2012 azize ibiyobyabwenge byo ku kigero cyo hejuru yakoresheje. Yasize ibihangano bigikunzwe n’ubu harimo nk’indirimbo ye yabiciye yitwa ‘I Will Always Love You’.

David Roberts wahoze arinda Whitney Houston yavuze ko yamukundaga cyane
Houston afatwa nk'umwe mu bahanzi bakomeye babayeho mu mateka ya R&B

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .