Inkuru y’urupfu rwa Dr Bornstein yamenyekanye kuri uyu wa Kane, itangajwe n’Ikinyamakuru The New York Times aho bigaragara ko yapfuye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Muri iyi nyandiko yashyizwe ahagaragara ntihavugwamo icyateye urupfu rw’uyu mugabo wari umuhanga mu bijyanye n’Ubuvuzi.
Mu Ukuboza 2015, ubwo Trump yiyamarizaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr Bornstein yanditse ibaruwa ivuga ko ‘Ubuzima bwa Trump buzira umuze kandi bwihariye’ ku buryo nta wundi muntu uratorerwa kuyobora iki gihugu ufite ubuzima nk’ubwe.
Mu 2018, Dr Bornstein yaje kubwira CNN ko Trump yamutegetse ibyo yandika muri iyo baruwa.
Inyandiko yashyizwe hanze igaragaza ko abo mu muryango n’inshuti za Dr Bornstein bazamushyingura hatabayeho imihango ihuza abantu benshi kubera kwirinda Coronavirus.
Dr Bornstein yabaye umuganga wihariye wa Trump kuva mu 1980 kugeza mu 2017, gusa yaje gukurwa mu bantu ba hafi ye ubwo yabwiraga itangazamakuru ko ajya afata imiti ituma umusatsi we ukura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!