Uyu mugabo yabwiye ibinyamakuru byo mu gihugu cye ati “Ntabwo nzi inkomoko y’ariya mafaranga. Birashoboka ko hari umuntu wayashyizemo [mu gikapu]. Maze gukora ingendo inshuro 400 kandi ndabizi ko udashobora kugendana amafaranga angana kuriya. Ni ngombwa ko hakorwa iperereza hakamenyekana uwashyize ariya mafaranga mu bintu byanjye.”
Akimara gufatwa, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko byatewe n’agakapu atazi nyirako karimo ibihumbi 18 by’amadolari.
Zelaya yayoboye Honduras hagati y’umwaka wa 2006 na 2009, yakuwe ku butegetsi n’igisirikare ashaka gukoresha kamarampaka yari gusiga yongeye gutorwa.
Gusa nyuma yaho yagumye mu ruhando rwa politiki ayoboye Ishyaka ryitwa Partido Libertad y Refundación ndetse mu 2013 umugore we yiyamamarije kuyobora iki gihugu.
Amategeko yo mu gihugu cye agena ko umuntu ugiye gusohokana hanze amafaranga arenze ibihumbi 10 by’amadolari agomba kubimenyesha inzego zibishinzwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!