Yves Camille Désiré Leterme ni umunyapolitiki ukomeye mu Bubiligi akaba n’Umuyobozi w’ishyaka rya Christian Democratic and Flemish.
Yabaye Minisitiri w’Intebe mu Bubiligi kuva muri Werurwe-Ukuboza 2008 ndetse yongera kwisubiza uwo mwanya kuva mu Ugushyingo 2009 kugeza mu Ukuboza 2011.
Akazi k’ubujyanama muri Huawei, Yves Camille Désiré Leterme yagahawe mu 2019. Yari ashinzwe gutanga ubujyanama bw’uko Guverinoma y’u Bubiligi ikora.
Icyakora uyu mugabo yagaragaje ko atigeze asabwa n’iki kigo cy’ikoranabuhanga kujya kukivuganira ku bayobozi bo mu Bubiligi ahubwo icyo yari ashinzwe kwari ugutanga inama z’uko iki gihugu cyo mu Burayi gikora harebwa uko Huawei yakwagura isoko ryayo.
Bijyana n’uko ibihugu byo mu Burengerazuba harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byakunze gukumira Huawei izizwa ko ifite aho ihuriye bya hafi n’u Bushinwa kandi ab’i Beijing bahora bahanganye n’abo mu Burengerazuba ku bintu bitandukanye bishingiye ku bukungu.
Nk’ubu, Huawei yamaze guhagarikwa muri Amerika.
Ni mu ruhererekane rw’ibihano bimaze igihe bifatirwa u Bushinwa bikozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho inganda zo mu Bushinwa zitemerewe kugura ibikoresho bimwe na bimwe byifashishwa mu nganda z’ikoranabuhanga.
Uko kubuza u Bushinwa kugura ibikoresho by’ingenzi byifashishwa mu nganda zikora telefone na za mudasobwa, byari bigamije guca intege icyo gihugu gikataje mu rugendo rw’ikoranabuhanga.
Huawei kandi ishinjwa kwifashisha abanyapolitiki bakomeye n’abagize Inteko zishinga Amategeko mu bihugu by’u Burayi kugira ngo bayivuganire ndetse ibyemezo bifatwa bijye biba bijyanye no kuyishyigikira.
Mu bakekwa guhabwa bene izo ndonke harimo na Yves Camille Désiré Leterme. Bivugwa ko Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwatangiye gukora iperereza kuri uyu munyapolitiki nubwo amakuru y’ibanze atamuhamya ibyo byaha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!