BBC yatangaje ko Vitaly Khotsenko uyobora Donetsk na we yabaye yakomerekejwe n’ibi bisasu.
Rogozin wahoze ari Minisitiri w’Intebe wungirije azwi ku mvugo zihanangiriza Abanya-Burayi avuga ko aribo batumye igihugu cye gitangiza intambara muri Ukraine.
Rogozin usigaye ayoboye ikigo gishinzwe iby’ikirere mu Burusiya, kuri uyu wa Gatatu yujuje imyaka 59, bikaba bivugwa ko yari yagiye muri hoteli kuyizihiza nubwo we yabihakanye, akavuga ko hari umuntu watanze amakuru y’aho aherereye kugira ngo Ukraine imuhitane.
Nubwo Donetsk iri mu maboko y’u Burusiya, ingabo za Ukraine zikambitse hafi yayo ari nabyo biborohereza kurasa muri uwo mujyi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!