Uyu mudipolomate yavuye i Washington D.C mu cyumweru gishize nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, amwise umunyapolitiki wibasira ubwoko kandi wanga Amerika na Trump.
Ambasaderi Rasool yazize ko yari aherutse kuvuga ko Trump ayoboye umuryango w’abazungu bashaka gutegeka Isi, kandi ngo hari n’Abanyafurika y’Epfo bawurimo.
BBC yamubajije niba atekereza ko ubutegetsi bwa Trump bwaba bugira ivangura, asubiza ko byigaragaza. Ati “Ntekereza ko byigaragaza, bidasaba kubyerekwa.”
Yakoresheje imvugo isa n’ica umugani, ati “Iyo ubonye urubaho rufite ipata, utangira gukeka ko ari urugi”, mu gushimangira ko hari ibimenyetso byerekana ko Leta ya Amerika ifite ivangura.
Ambasaderi Rasool yafatiye urugero ku cyemezo Trump yafashe cyo kwirukana abimukira baba muri Amerika binyuranyije n’amategeko no kwambura ’Visa’ abanyeshuri bitabiriye imyigaragambyo ishyigikira Palestine.
Nyuma y’igihe gito Trump agiye ku butegetsi, yashinje Leta ya Afurika y’Epfo kwibasira abazungu batuyeyo, abasezeranya ko Amerika izabaha ubuhungiro mu gihe iki kibazo cyakomeza.
Ambasaderi Rasool yagaragaje ko amagambo ya Trump yuzuye ibinyoma, kuko kuva abarimo Nelson Mandela batangira kuyobora Afurika y’Epfo, ivangura rishingiye ko moko ryabaye amateka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!