00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwagerageje kwica Perezida wa Mali yapfiriye muri gereza, ingwe yanduye Covid-19: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Umusore utaratangajwe umwirondoro, wari wagerageje kwica Perezida wa Mali, Assimi Goita, yitabye Imana ari muri gereza nubwo icyamwishe kitaramenyekana.

Uyu musore bivugwa ko yari asanzwe ari umwarimu, yagerageje kwica Perezida wa Mali ubwo yamwegeraga afite icyuma ariko akaza gufatwa n’abarinzi ba Perezida bakamuta muri yombi.

Nyuma Perezida yaje kugaragara kuri Televiziyo y’Igihugu avuga ko ameze neza, ndetse ko hari abantu bahora bifuza guteza umutekano mucye mu gihugu.

Itangazo rya Leta ryavuze ko uyu musore yafashwe n’indwara bitunguranye ubwo yarimo gukorwaho iperereza, ubuzima bwe bukazahara cyane bakamujyana kwa muganga ariko n’ubundi bikaza kurangira apfuye.

Icyakora inzego z’iperereza zavuze ko urupfu rwe rutari buhagarike iperereza kuko amakuru y’ibanze yari amaze kugaragaza ko hari abandi bantu bakoranaga na we.

Perezida Goita yahiritse ubutegetsi bwa mbere muri Kanama umwaka ushize, akuraho Perezida Ibrahim Boubacar Keita amuziza kutagira ubushobozi bwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba imaze imyaka hafi 10 izengereza ingabo z’icyo gihugu.

Muri Gicurasi na bwo yaje gukuraho Perezida w’inzibacyuho, Bah Ndaw na Minisitiri w’Intebe bakoranaga, Moctar Ouane, abashinja kumuca inyuma bagakora batamugishije inama kandi yari Visi Perezida, akavuga ko iyo myitwarire yari igamije kuburizamo umugambi wo gutegura amatora yo gushyiraho guverinoma nshya muri Mali.

Umusore wagerageje kwica Perezida wa Mali yapfuye urw'amarabira muri gereza

==================================================

Amerika izakomeza gufasha Afghanistan mu ntambara n’Aba-Taliban

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ingabo zayo zizakomeza gufasha ingabo za Leta ya Afghanistan kurasa umutwe w’Aba-Taliban hifashishijwe indege z’intambara za Amerika.

Perezida Joe Biden yari yaratangaje ko ingabo za Amerika zizaba zavuye muri Afghanistan bitarenze mu kwezi gutaha ndetse 95% byazo bikaba byaramaze kuva muri icyo gihugu.

Ibi byatumye umutwe w’Aba-Taliban wongera ibitero ku ngabo za Leta zidafite ubushobozi buhagije, aho umaze gufata hafi kimwe cya kabiri cy’ubuso bw’igihugu, nubwo ibice binini wafashe ari iby’icyaro.

Amerika yatangaje ko imaze iminsi ifatanya na Afghanistan mu kurasa Aba-Taliban hifashishijwe indege z’intambara, gusa ntihatangajwe niba ubu bufatanye buzakomeza na nyuma y’uko ingabo za Amerika zishize muri Afghanistan.

Amerika yavuze ko izakomeza gufatanya n'ingabo za Afghanistan yifashishije indege za gisirikare mu kurwanya Aba-Taliban

=================================================

Tunisia: Perezida yirukanye Minisitiri w’Intebe nyuma y’imyigaragambyo karundura

Mu bushyuhe bwa dogere Celsius 50 mu bice bimwe na bimwe, abaturage ba Tunisia biraye mu mihanda kuri iki Cyumweru basaba impinduka muri Leta, bitewe n’ubukene bukabije bukomeje kubazonga muri ibi bihe bya Covid-19.

Tunisia ni kimwe mu bihugu byibasiwe cyane n’iki cyorezo kuko imaze gupfusha abantu barenga ibihumbi 18 mu gihugu gituwe na miliyoni 12 z’abaturage, mu gihe ubukungu bwagabanutse ku kigero cya 8% mu mwaka ushize bitewe n’ingamba za Guma mu Rugo zikiri mu bice byinshi bya Tunisia.

Ibi byatumye abaturage birara mu mihanda ngo bamagane Leta yabo bashinja uburangare, aho basaba Perezida Kais Saied kuyisesa mu maguru mashya.

Mu nama y’igitaraganya yateranye kuri iki Cyumweru, Perezida Saied yatangaje ko yirukanye Minisitiri w’Intebe, Hichem Mechichi ndetse akanambura abadepite ububasha bwabo, akavuga ko agiye gufata inshingano zo kuyobora igihugu afashijwe na Minisitiri w’Intebe mushya azatangaza.

Bamwe mu bigaragambyaga bishimiye iki cyemezo bajya kubyina mu mihanda, ariko abakurikirana ibibazo byo muri Tunisia batangaza ko kwirukana Minisitiri w’Intebe bidahagije kuko bidakemura ikibazo cy’ubukene, bakavuga ko Perezida Saied akeneye gukora impinduka zikomeye mu bukungu zizatuma urubyiruko rwo muri Tunisia rubona imirimo rukeneye mu kwiteza imbere.

Amerika: Ingwe yanduye Coronavirus

Ingwe iri mu cyanya gishyirwamo inyamaswa zo mu ishyamba kiri i San Diego muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatahuweho ko yanduye Coronavirus nyuma yo kugaragara ifite intege nke mu minsi yashize, aho yari irwaye ibicurane ndetse irimo no gukorora.

Abakuriye iki cyanya bafashe umwanzuro wo kuyipima basanga irwaye Covid-19, nubwo hatamenyekanye uburyo yanduye iki cyorezo.

Izindi nyamaswa zabanaga na yo mu cyanya kimwe zamaze gushyirwa mu kato mu rwego rwo kuzisuzuma, mu gihe ibikorwa byo gukingira inyamaswa zifite ibyago byo kwandura Covid-19, zirimo intare, ingwe n’izindi bikomeje. Icyakora inkingo zikoreshwa mu gukingira inyamaswa ntabwo ari inkingo zigenewe gukoreshwa n’abantu.

Muri Mutarama na bwo ingagi zo muri iki cyanya zari zanduye Covid-19 uretse ko zaje kuvurwa zigakira, mu gihe izindi ngwe eshatu zo mu kindi cyanya kiri muri Leta ya Louisiana zari zarwaye Covid-19 ariko zikaza gutora mitende.

Ingwe yagaragaye irwaye icyorezo cya Covid-19

===============================================

U Bwongereza: Imvura idasanzwe yateye umwuzure ukomeye

Imvura idasanzwe mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza yateye umwuzure ukomeye watumye ibikorwa bimwe na bimwe birimo nk’ingendo za gari ya moshi ziri munsi y’ubutaka zihagarikwa, bitewe n’uko amazi yabaye menshi mu nzira zazo.

Uyu mwuzure uje ukurikira ubushyuhe budasanzwe bwari bwiriwe i Londres ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ari na yo mpamvu bamwe mu bahanga mu bumenyi bw’ikirere bemeza ko iyi mvura idasanzwe ifitanye isano n’ihindagurika ry’ikirere.

Uretse u Bwongereza, imyuzure idasanzwe imaze iminsi yibasiye ibihugu birimo u Buhinde, u Bushinwa, u Bubiligi, u Budage ndetse mu bindi bice bya Afurika nka Nigeria, abahanga bakavuga ko ari ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere na cyane ko hamwe na hamwe iyi myuzure iri kuba mu bihe byakabaye ari iby’ubushyuhe.

Leta yaburiye abaturage kuko biteganyijwe ko iyi mvura idasanzwe ikomeza kugwa mu ntangiriro z’iki cyumweru. Ibyangijwe n’uyu mwuzure ntibirakorerwa isuzuma.

Umwuzure udasanzwe wibasiye u Bwongereza

=================================================

Sierra Leone yakuyeho igihano cy’urupfu

Inteko ishinga Amategeko muri Sierra Leone yakuyeho igihano cy’urupfu, cyari kimaze imyaka myinshi gikoreshwa muri icyo gihugu kuko cyatangiye gutangwa kuva mu bihe by’Ubukoloni, kikaba cyasimbuwe n’igihano cyo gufungwa burundu.

Iki gihano cyari gisanzwe gihabwa abantu bakoze ibyaha bikomeye birimo kwica n’ubugambanyi, kikaba cyaherukaga gutangwa mu 1998, ubwo cyahabwaga abasirikare 24 kubera uruhare bagize mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryakuye Perezida Ahmad Tejan Kabba.

Sierra Leone ibaye igihugu cya 23 muri Afurika gikuyeho igihano cy’urupfu birimo n’u Rwanda, ibyaherukaga akaba ari Tchad yagikuyeho muri Gicurasi ndetse Malawi yari yagikuyeho muri Mata uyu mwaka. Ibihugu 120 ku rwego rw’Isi bimaze gukuraho iki gihano.

Bikekwa ko abantu 94 bari ku rutonde rw’abategereje kuzahabwa igihano cy’urupfu muri Sierra Leone.

Inteko Ishinga Amategeko ya Sierra Leone yakuyeho igihano cy'urupfu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .