Uwagabye igitero mu Bufaransa akicisha icyuma abantu batatu yari aturutse muri Tunisie

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Bufaransa, batangaje ko umugabo wo muri Tunisie ariwe wishe abantu batatu mu gitero cyiswe icy’iterabwoba cyagabwe mu rusengero rwo mu Mujyi wa Nice.

Uyu mugabo w’imyaka 21, yari afite inyandiko z’Umuryango Mpuzamahanga utanga ubutabazi, Croix Rouge, yahawe ubwo yageraga ku kirwa cya Lampedusa mu Butaliyani nk’umwimukira mu kwezi gushize.

Yarashwe na Polisi nyuma yo kwica abantu batatu abateye icyuma. Ubu ari kuvurwa nubwo ubuzima bwe buri mu marembera. Umwe mu bantu yishe, yamukase umutwe mu gihe undi mugore yamuteye ibyuma byinshi.

Perezida Macron yavuze ko iki gitero ari icy’iterabwoba. Yakomeje avuga ko umubare w’abasirikare bagiye koherezwa kurinda ahantu hahurira abantu benshi nk’insengero n’amashuri ushobora kwiyongera ukava ku bihumbi bitatu ukaba ibihumbi birindwi.

Hari hashize iminsi mike umwarimu witwa Samuel Paty yishwe akaswe umutwe n’umuntu wasakuzaga ngo “Allah Akbar”. Uyu mwarimu yari avuye mu ishuri amaze gutangiza ikiganiro mpaka n’abanyeshuri be ku mashusho yashushanyijwe agaragaza intumwa y’Imana, Muhammad.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .