Uteranyije imyaka yabo ni 214! Abantu ba mbere bakuze ku Isi babana nk’umugabo n’umugore

Yanditswe na Tuyishimire Samuel
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Julio Mora Tapia w’imyaka 110 y’amavuko n’umugore we Waldramina Quinteros ufite imyaka 104, bo mu gihugu cya Equateur, ni bo bantu bafite agahigo ko kuba babana bafite imyaka myinshi ku isi.

Mora na Waldramina bamaze imyaka 79 basezeranye, aho bakoraga umurimo w’ubwarimu ariko kugeza ubu bahawe ikiruhuko cy’izabukuru.

Imyaka yabo bombi iteranyije ingana na 214, aho nta bandi bantu ku isi bashakanye bafite iyi myaka uretse uyu muryango wo muri Equateur.

Nubwo bamaranye iyi myaka babana, bajya gushyingiranwa babikoze mu ibanga binatuma imiryango yabo yanga ko bubakana urugo ariko ntibyakunze ko batandukana.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (AP), bivuga ko nubwo Julio na Waldramina bafite imyaka 214 yose y’amavuko ubuzima bwabo bumeze neza gusa ngo ikibazo bafite kugeza ubu ni icy’uko umuryango wabo watatanyijwe n’icyorezo cya Covid 19.

Ku isi hagiye hari abandi bantu babana nk’abagabo n’abagore ariko nta bandi kugeza ubu imyaka yabo iteranyijwe yangana na 214 ari na yo mpamvu Julio na Waldramina ari bo bafite aka gahigo ndetse bakaba baramaze gushyirwa mu gitabo cy’abaciye uduhigo dutandukanye ku isi kizwi nka Guinness World Records.

Julio Mora yavutse kuwa 10 Werurwe mu 1910 naho umugore we Quinteros avuka kuwa 16 Ukwakira mu 1915, bashyingiranywe ku itariki ya 07 Gashyantare mu 1941 mu rusengero rwa mbere rwubatswe n’abanya Espagne ahitwa Quito.

Aba bakambwe bibanira nk’umugabo n’umugore mu murwa mukuru wa Equateur, hagati mu kwezi kwa munani bahawe ishimwe na Guinness ryo kuba barambanye ndetse ari na bo bakuze ku Isi.

Umukobwa wabo Cecilia avuga ko aba babyeyi be bameze neza ntakibazo bafite nubwo bafite agahinda ko kubura bamwe mu bagize umuryango wabo bahitanywe n’icyorezo cya Covid 19.

Julio na Quinteros bafitanye abana bane, abuzukuru 11, abuzukuruza 21 ndetse n’umwana umwe w’ubuvivi.

Cecilia avuga ko muri ibi bihe gusabana n’umuryango bitoroshye, Se umubyara ari we Julio aba ahugiye mu kureba televiziyo yinywera n’amata, naho nyina Quinteros we ngo azinduka asoma ibinyamakuru bitandukanye.

Abandi bantu bari bafite agahigo ko kubana bafite imyaka myinshi ni Charlotte Henderson na John Henderson bo muri Texas aho imyaka yabo uyiteranyije ari 212 n’iminsi 52.

Julio Mora Tapia w’imyaka 110 y’amavuko n’umugore we Waldramina Quinteros ufite imyaka 104

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .