Uyu mugabo w’imyaka 63 y’amavuko, ngo ku wa 25 Ukuboza uyu umwaka yafashe imodoka ye asanzwe aniberamo atembera muri uwo mujyi, mu gihe abandi bari bibereye mu birori bya Noheli.
Muri uko gutembera, iyo modoka yagendaga icuranga amajwi aburira abantu ko hafi aho hashobora kuba hagiye guturikira igisasu, ko bashaka uko bahava.
Nyuma y’ayo majwi ngo yacuranze indirimbo ya Petula Clark yitwa “Downtown” ivuga ko gutembera mu mujyi wishimye bishobora kuvura ibibazo by’ubwigunge.
Bamwe mu bumvise ayo majwi basohotse mu nyubako zihegereye baragenda. Mu gihe gito amaze gucuranga ayo majwi, nibwo igisasu cyaturitse. Amaze guturitsa igisasu, Warner yitwikiye mu modoka ye ahita apfa.
Abantu umunani nibo bakomerekejwe n’icyo gisasu ariko bajyanwa ku bitaro baza gusezererwa, ndetse hangirika inyubako zisaga 40 zirimo n’iya AT&T itanga serivisi za internet muri ako gace.
Mu iperereza Urwego rw’Ubugenzacyaha (FBI) ruri gukora ngo hamenyekane impamvu yateye Warner guturitsa icyo gisasu, abaturanyi n’inshuti ze barimo kubazwa icyo babiziho.
Umwe mu baturanyi be umuzi kuva mu 2010 yabwiye FBI ko ubwo yaherukaga kuganira na Warner mu misi ibiri mbere y’uko apfa, yamubajije impano azasaba Père Noël, undi amusubiza ko ikizaba kuri uwo munsi ari uko izina rye rizamamara muri Nashville.
Yavuze ko we yaketse ko “rizamamazwa n’ibikorwa byiza” azaba yakoze kuko atamuhishuriye uko azabigenza.
Ati “Yarambwiye ati ngiye kuba icyamamare cyane. Ngiye kuba icyamamare ku buryo Nashville itazigera inyibagirwa.”
Ku rundi ruhande ariko ngo se wa Warner yigeze gukoreraho ikigo cya AT&T, hakaba hari gusuzumwa niba iyo nayo idashobora kuba impamvu yaba yaramuteye kuza guturikiriza igisasu hafi y’icyo kigo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!