USA yasabwe kongera gusuzuma neza icyemezo cyo kwitandukanya na OMS

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kongera gusumana ubushishozi icyemezo ziherutse gufata cyo gutandukana burundu n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS).

Ni ubusabe Perezida wa EU, Ursula von der Leyen n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ububanyi n’amahanga muri uyu muryango, Josep Borrell, bavuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye guha agaciro kuko iki gihe ari icyo gufatanya mu guhangana na COVID-19 […] cyane ko ibihe bidasanzwe byari byarashyizweho mu bihugu bitandukanye, byatangiye gukurwaho.

Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Gicurasi 2020 nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe umwanzuro wa nyuma wo gutandukana bidasubirwaho na OMS, ziyishinja gukorana bya hafi n’u Bushinwa […] ahatangiriye icyorezo cya COVID-19, none ubu kikaba kimaze gukwira hose ku isi.

Ursula von der Leyen na Josep Borrell bavuze ko imikoranire n’ubufatanye bigamije guhuriza hamwe imbaraga […] ari bwo buryo bwizewe kandi bufatika bwo gutsinda urugamba isi iri kurwana.

Muri Mata 2020, Perezida Donald Trump yatangaje ko igihugu cye gihagaritse inkunga cyageneraga OMS; igikorwa cyafashwe nk’imbanzirizamushinga yo gutandukana burundu n’uyu muryango.

France24 yandiytse ko kuri uyu wa Gatanu, ko Trump yavuzo ko “U Bushinwa bugenzura ku buryo bwose OMS kandi butanga miliyoni 40 z’amadolari gusa buri mwaka, ugereranyije n’ayo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitanga ku mwaka, agera hafi kuri miliyoni 450 z’amadolari.”

Ati “Twagaragaje amavugurura basabwaga gukora kandi twafatanyije na bo, ariko banze kugira icyo babikoraho. Kubera ko bananiwe gukora amavugurura ya ngombwa nkuko babisabwa, tugiye gutandukana na OMS, hanyuma ayo mafaranga twayihaga tuyashyire mu bindi bikorwa by’ubuzima bw’abaturage byihutirwa akwiriye gushorwamo.”

Gutandukana kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na OMS kuje mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira ku buryo buteje inkeke, by’umwihariko muri Amerika y’Epfo no hagati.

Ibintu bikomeje gukaza umurego muri Brésil imaze kubarura abahitanwe na coronavirus bagera ku 28 849, bituma iba igihugu cya kane ku isi mu kugira umubare munini w’imfu zikomotse kuri iki cyorezo, nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze gupfusha abantu 105 557; u Bwongereza bwapfushije 38 376; u Butaliyani bwo bukaba bumaze kubarura abapfuye 33 340.

Ku isi hose, COVID-19 imaze guhitana abantu 371 186 nk’uko imibare yo mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2020 ibigaragaza, mu gihe abamaze kwandura bo bagera kuri 6 172 448 mu bihugu n’uduce 196.

USA yasabwe kongera gusuzuma neza icyemezo cyo kwitandukanya na OMS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .