00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Uwitwaje imbunda yiciye mu iduka abantu icumi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 11:14
Yasuwe :

Umuntu witwaje imbunda yishe abantu icumi abasanze mu iguriro rya Walmart mu mujyi wa Chesapeake muri Leta ya Virginia, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu.

Uwo mugabo bikekwa ko ari uwakoraga nk’umukozi ushinzwe ububiko muri iryo guriro, yarashe urufaya rw’amasasu ku bari bari imbere muri ryo hanyuma na we arahindukira arirasa, arapfa.

Nta makuru menshi yatanzwe kuri iri sanganya ariko Polisi yo muri ako gace yatangaje ko abapfuye batarenze icumi, mu gihe abandi benshi bakomeretse. Icyateye uyu muntu kwica abantu ntabwo kiramenyekana.

Ubu bwicanyi bwitwaje imbunda buje nyuma y’iminsi habaye ubundi, aho uwitwaje imbunda yarashe mu kivunge mu kabari k’abaryamana bahuje ibitsina muri Leta ya Colorado, akica abantu batanu abandi 17 bagakomereka.

Mu 2019 mu Mujyi wa El Paso muri Texas nabwo abantu 23 bishwe barasiwe mu iguriro rya Walmart.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziza mu bihugu bya mbere ku Isi bifite abantu benshi bicishwa imbunda kandi kitari mu ntambara, ahanini kubera amategeko ahari yorohereza abantu gutunga imbunda.

Imibare igaragaza ko guhera mu 1968 kugeza mu 2017 muri Amerika abantu bishwe n’imbunda batari mu ntambara ari miliyoni 1.5, umubare uruta kure uw’abasirikare ba Amerika baguye mu ntambara iyo ari yo yose icyo gihugu cyagiyemo nyuma y’ubwigenge mu 1775.

Mu mwaka wa 2020 wonyine, Abanyamerika 45 000 bishwe n’amasasu, uba umwaka wa mbere ubugizi bwa nabi bwifashishije imbunda buhitanye benshi muri icyo gihugu.

Amerika iza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite imbunda nyinshi ziruta abaturage, aho nibura mu baturage 100 habarwamo imbunda 120.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .