00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Uwishe George Floyd yakatiwe gufungwa imyaka 21

Yanditswe na Yvette Balinda
Kuya 8 July 2022 saa 01:12
Yasuwe :

Uwahoze ari umupolisi muri Leta ya Minnesota, Derek Chauvin, kuri uyu wa Kane yakatiwe imyaka 21 y’igifungo nyuma yo guhamywa kwica George Floyd.

Urukiko rw’ibanze rwari rwaramukatiye igifungo cy’imyaka 22 ariko aza kujurira.

Umucamanza yavuze ko gupfukama ku ijosi ry’umuntu kugeza apfuye ari igikorwa cy’ubugome ku buryo Chauvin akwiriye kubihanirwa.

Chauvin ntiyigeze agaragaza ko yaba yicuza icyaha yakoze cyangwa se ngo agisabire imbabazi, ahubwo yavuze ko yifuriza abana ba George Floyd guhirwa mu buzima.

Kuwa 25 Gicurasi 2020 nibwo uyu wahoze ari umupolisi yafashe George Floyd yamwambitse amapingu, amupfukama ku ijosi iminota igera hafi ku 10, biza kumuviramo urupfu.

Hakwirakwijwe amashusho ku mbuga nkoranyamaga yerekana uyu Derek Chauvin apfukamye ku ijosi rya George Floyd, undi akamusaba kumureka kuko yari yaheze umwuka ariko Chauvin akabyanga.

Urupfu rwa Floyd rwateye abantu benshi uburakari no kwigaragambya bamagana ivanguraruhu rikorerwa Abirabura. Iyi myigaragambyo nayo yavuyemo ibikorwa byo gusenya ibishushanyo by’abantu bagize uruhare mu bucakara, ubukoloni n’ibindi bikorwa bibi byakorewe Abirabura.

Chauvin yamaze iminota igera ku icumi apfukamye ku ijosi rya Floyd wamutakambiraga ko atari guhumeka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .