Mu 1981 nibwo Hinckley wari ufite imyaka 25 yarashe amasasu atandatu kuri Ronald Reagan wayoboraga icyo gihugu.
Aya masasu yaramukomereke ndetse afata uwari ushinzwe itangazamakuru muri White House, James Brady, na Timothy McCarthy wari mu bashinzwe umutekano wa Perezida, gusa ku bw’amahirwe icyo gihe nta wapfuye.
Perezida Reagan yarashwe ubwo yari amaze kuvugira ijambo muri hoteli y’i Washington. Ari mu nzira yerekeza ku modoka yagombaga kumuvana aho, nibwo Hinckley wari mu kivunge cy’abantu bari aho yamurashe akoresheje imbunda nto.
Urukiko rwakurikiranye uyu musore ariko ruza kumurekura nyuma yo kubona ko igihe yarasaga Perezida Raegan yari afite uburwayi bwo mu mutwe.
John Hinckley wagombaga gukatirwa burundu iyo urukiko rusanga ari muzima, yahise ajyanwa mu bitaro bya St. Elizabeths hospital biherereye i Washington, aho yamaze imyaka irenga 30.
Mu 2016 nibwo urukiko rwemeje ko uyu mugabo ashobora kurekurwa by’agateganyo akava muri ibi bitaro, kuko yagendaga akira. Yahise ajya kubana na nyina muri Virginia.
Kuwa 15 Kamena 2022 nibwo Urukiko rwongeye gutangaza ko John Hinckley umaze kugira imyaka 67 asubiranye uburenganzira bwo kwishyira akizana.
Uyu mugabo abinyujije kuri Twitter yavuze ko yishimiye kuba yongeye guhabwa ubu burenganzira nyuma y’imyaka 41.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!