USA: Urw’ikirenga rwatesheje agaciro ikirego cya Trump cyo kwibwa amatora muri Pennsylvania

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatesheje agaciro ikirego cyari cyatanzwe n’abashyigikiye Perezida Donald Trump gisaba ko rutesha agaciro intsinzi ya Joe Biden muri Leta ya Pennsylvania.

Abashyigikiye Trump muri Pennsylvania bari basabye urukiko gutesha agaciro intsinzi ya Biden, bagaragaza inenge mu itegeko ryemerera abaturage gutora bakohereza amajwi yabo bakoresheje iposita.

Leta ya Pennsylvania ni imwe mu zari zikomeye mu matora ya Perezida kuko ibarirwa amajwi 20 yose ahabwa uwatowe n’abantu benshi.

Abatanze ikirego bavuze ko itegeko ryatowe umwaka ushize muri Pennsylvania ryemerera abantu bose kuba batorera mu ngo zabo, rinyuranyije n’itegeko nshinga rya Amerika. Mu byavuye mu majwi, byagaragaye ko Biden yatsinze cyane abifashijwemo n’abatoreye mu rugo.

Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Kabiri rwatesheje agaciro icyo kirego, rwemeza ko bitanyuranye n’Itegeko Nshinga.

Hashize iminsi muri Leta zitandukanye zo muri Amerika hatangwa ibirego bitandukanye mu nkiko, aho Trump n’abamushyigikiye bavuga ko bibwe amajwi agahabwa Biden, bagasaba ko inkiko zitegeka ko amajwi yongera kubarwa.

Urukiko rw'ikirenga muri Amerika rwatesheje agaciro ikirego cyasabaga ko intsinzi ya Biden iteshwa agaciro muri Pennsylvania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .