USA: Urupfu rw’umwirabura rwatumye Sitasiyo ya Polisi itwikwa, imyigaragambyo yakomeye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Gicurasi 2020 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Abantu babarirwa mu bihumbi bigaragambije bamagana igikorwa cy’umupolisi uheruka kuniga umwirabura witwa George Floyd, amunigishije ivi, banatwika sitasiyo ya Polisi yo mu Mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota muri Amerika.

Amashusho yafashwe yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko George Floyd yashinzwe ivi ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu kugeza ubwo atakibasha kunyeganyega, nyuma byatangajwe ko yapfuye.

Ni inkuru yatumye abavuga ko Polisi ya Amerika yica abirabura bajya mu mihanda batangira kwigaragambya mu mihanda irimo n’iya Chicago, Los Angeles na Memphis.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu nibwo imyigaragambyo yakajije umurindi aho abantu benshi bagaragaza akababaro batewe n’urupfu rwa Floyd, bari bitwaje ibyapa byerekana ko intimba batewe n’ihohoterwa rikorerwa abirabura; ndetse banatwitse sitasiyo ya Polisi n’izindi nyubako eshanu ziri hafi yayo, banasahura ibintu byinshi.

Imyigaragambyo yakomeje ku wa 28 Gicurasi 2020, ndetse Polisi yagerageje gutatanya abigaragambya bari imbere ya Sitasiyo ya Polisi ya 3rd Precinct yegereye aho Floyd yanigiwe ariko barabaganza.

Nyuma yo kuganza Polisi, Guverineri wa leta ya Minnesota, Tim Walz, yategetse ko hongerwa umubare w’ingabo zitwaje ibikoresho by’ubwirinzi ngo zihoshe iyo myigaragambyo.

Guverineri Tim Walz yavuze ko akarere kari mu bihe bidasanzwe by’umutekano ndetse ko ubujura n’ubugizi bwa nabi byo mu ijoro ryo ku wa gatatu byatumye ibikorwa by’ubucuruzi byangirika.

Yagize ati “George Floyd akwiye guhabwa ubutabera, urupfu rwe ntirukwiye guteza izindi mpfu no gusenya.’’

Perezida Trump ku munsi w’ejo yavuze ko ibiri kubera muri Minneapolis ari intege nke z’ubutegetsi bwaho. Yavuze ko mu gihe byaba binaniranyw yakohereza ingabo zigakora akazi neza.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati "Ubusahuzi nibutangira, kurasa nabyo bitangira.’’

Twitter yahise igaragaza ko ayo magambo ye ashaka guha ikuzo imvururu kandi bidakwiye.

Abateguye imyigaragambyo bagerageje uburyo yaba mu mahoro ndetse bashaka kubahiriza amabwiriza yo kutegerana. Babikoraga basubiragamo amagambo George Floyd yabwiraga umupolisi wamunize, bati “Simbasha guhumeka”, abandi bagaragaza ko na bo bashobora kugirirwa nabi, bati “Yashoboraga kuba njye.’’

Umuvandimwe wa George Floyd, Philonise Floyd, yabwiye CNN ko yifuza ko abapolisi [Derek Chauvin, Tou Thao, Thomas Lane na J Alexander Kueng] bagize uruhare mu rupfu rwe bahanwa by’intangarugero.

Yasabye abantu bigaragambya kurangwa n’umutuzo nubwo bafite umubabaro n’agahinda.

Floyd w’imyaka 46 wakoraga mu barinda umutekano mu nzu icuruza amafunguro, yahohotewe akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano.

Derek Chauvin w’imyaka 44 wanize Floyd akoresheje ivi amaze kuregwa inshuro 17 mu myaka 19 amaze mu gipolisi. We na bagenzi be birukanwe mu kazi mu gihe iperereza ku byo baregwa rikomeje.

Abapolisi benshi bitabajwe mu guhosha imyigaragambyo y'abamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura ryasembuwe n'iyicwa rya George Floyd
Abigaragambya batwitse inyubako zitandukanye ziri hafi ya Sitasiyo ya Polisi yo mu Mujyi wa Minnesota
Umwe mu bigaragambya yari yitwaje ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika agana ahantu batwitse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .