00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Urukiko rwangiye umwana w’imyaka 16 gukuramo inda ku mpamvu zitangaje

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 17 August 2022 saa 11:52
Yasuwe :

Umukobwa w’imyaka 16 wo muri Leta ya Florida muri Amerika yangiwe gukuramo inda, kubera ko ngo akiri muto ku buryo yakwifatira umwanzuro.

Uyu mwana urukiko rwavuze ko atigeze agaragaza ko ari mukuru, ku buryo yakwifatira umwanzuro wo gukuramo inda.

Urukiko rwafashe icyo cyemezo ku wa Mbere, ku buryo gishobora gutuma uwo mwana mu gihe gito ahinduka umubyeyi atarabiteganyije.

Inyandiko z’urukiko zivuga ko uyu mwana ari hafi kugira imyaka 17 y’amavuko, ndetse ko nta babyeyi afite. Abana n’abantu bo mu muryango we, ndetse afite umuntu umukurikirana ku buryo amufasha mu gufata imyanzuro.

Uyu mwana w’umukobwa kandi ari kwitabwaho n’Ishami rishinzwe Abana n’Imiryango ryo muri Leta ya Florida, kugeza igihe azuzuriza imyaka 18.

Yari yasabye urukiko kwemererwa gukuramo inda imaze ibyumweru icumi, cyane ko inkiko z’i Florida ubusanzwe zemera ko inda yatewe umwangavu ishobora gukurwamo.

Ubusabe bwe bwavugaga ko akuze bihagije ku buryo ashobora kwifatira uwo mwanzuro. Ubukure ni imwe mu ngingo zirebwaho iyo umuntu asaba icyo cyemezo, ndetse we mu busabe bwe yanditse ko atiteguye kugira umwana.

Bivugwa ko mu bihe byashize, uwo mwana yigeze gusa n’ugaragaza ubushake bwo kubyara, aza guhindura ibitekerezo nyuma yo kubona ko adafite ubushobozi bwo kwita ku buzima bw’uwavuka.

Uyu mwana aracyafite amahirwe yo kujuririra umwanzuro w’urukiko.

Urukiko rwo muri Leta ya Florida rwangiye umwana w'imyaka 16 gukuramo inda kuko ngo nta kigaragaza ko akuze ku buryo yakwifatira umwanzuro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .