00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Undi mwirabura yishwe n’abapolisi nyuma yo kumukubita bikomeye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Mutarama 2023 saa 02:00
Yasuwe :

Umusore w’imyaka 29 y’amavuko, Tyre Nichols yapfuye nyuma yo gukubitwa n’abapolisi mu Mujyi wa Memphis muri leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu musore yafashwe ku wa 7 Mutarama ashinjwa amakosa yo mu muhanda yakoze atwaye ikinyabiziga. Amashusho yagiye ahagaragara yerekana akubitwa n’abapolisi bamusaba kurambarara hasi.

Nyuma yo gutabwa muri yombi no guhohoterwa, Tyre yajyanywe mu bitaro ariko nyuma y’iminsi itatu, ni ukuvuga ku wa 10 Mutarama, aza gushiramo umwuka.

Nyuma y’iminota 30 amashusho y’ihohotera yakorewe na polisi amaze gukwira hose, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko yahungabanyijwe n’ibiyakubiyemo ndetse yagiranye ibiganiro kuri telefone n’abo mu muryango we nk’uko inkuru ya 7 sur 7 ibivuga.

Urupfu rwe rwibukije urw’ Umunyamerika w’umwirabura, George Floyd, wishwe n’umupolisi amunize muri Gicurasi 2020 rugakurikirwa n’imyigaragambyo yamagana ivanguraruhu n’ihohoterwa rikorwa n’abapolisi yahise itangira mu gihugu hose igahabwa intero ya “Black Lives Matter.”

Ni na ko byagenze kuri uyu wa Gatanu kuko mu mijyi itandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye imyigaragambyo yamagana ibikorwa bya polisi yishe bunyamaswa Tyre Nichols, cyane cyane muri Washington na Memphis.

I New York hagaragaye abagera kuri 200 bagendaga bikiranya ko “nta amahoro ashoboka mu gihe hadatanzwe ubutabera”

Polisi yabanje kuvuga ko Nichols yafashwe ashinjwa amakosa yo mu muhanda ubw yari atwaye ikinyabiziga ariko nta bimenyetso byigeze bigaragazwa.

Nyina wa Nichols, RowVaughn Wells, yavuze ko umuhungu we yari muri metero 70 ubuye mu rugo ubwo polisi yamwicaga.

Abapolisi batanu b’Abanyamerika bahise birukanwa ndetse bagezwa imbere y’ubutabera bashinjwa ubwicanyi ariko bane muri bo baza kurekurwa batanze ingwate.

Umuyobozi w’Aba-democrate mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Hakeem Jeffries, yamaganye ubwicanyi nk’ubu avuga ko budakwiye kwemerwa mu gihe Senateri Bernie Sanders yasabye ko hakwiye kugira igikorwa mu gushyira iherezo ku ihohoterwa rikorwa na polisi irigirira abibabura.

Tyre Nichols yapfuye ku myaka 29 y'amavuko nyuma yo gukubitwa na polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .