USA:Umwirabura wa mbere w’umugore yinjiye mu mutwe w’ingabo zirwanisha indege

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Lieutenant JG Madeline Swegle yabaye umugore wa mbere w’umwirabura winjiye mu gisirikare cya Amerika mu ishami ry’umutwe urwanisha indege, nyuma yo kurangiza amasomo abimwemerera mu mpera z’ukwezi gushize.

Ishuri ritanga imyitozo ya gisirikare ku bakoresha indege, Naval Air Training Command, ryatangaje ko Lt JG Swegle ari we mwirabura wa mbere w’umugore usoje amasomo yo kurwanisha indege (Tactical Aircraft).

Swegle avuka mu gace ka Burke muri Leta ya Virginia. Ageze kuri iyi ntera mu gihe mu minsi ishize, iri shuri rya gisirikare ryanengwaga ku bwo kudaha amahirwe angana abantu b’ubwoko butandukanye. Umubare munini w’abaryigamo ni abazungu ndetse kugera mu 2018, abirabura 26 mu 1404 ni bo barirangijemo, ndetse 2% by’abatwara indege nibo birabura gusa.

Umugore wa mbere winjiye muri uyu mutwe utwara indege z’intambara yari Rosemary Mariner mu 1974.

Lieutenant JG Madeline Swegle yaciye agahigo katari kakabayeho
Lieutenant JG Madeline Swegle yabaye umuntu w'igitsina gore wa mbere w'umwirabura winjiye mu ngabo za Amerika zirwanira indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .