USA: Umwarimu wakoraga ubushakashatsi bukomeye kuri Covid-19 yishwe arashwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 6 Gicurasi 2020 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Umwarimu muri Kaminuza ya Pittsburgh muri Leta ya Pennsylvanie wari ugeze kure ubushakashatsi bukomeye kuri Covid-19, yishwe arashwe ku bw’impamvu zitaramenyekana.

Dr. Bing Liu yasanzwe mu rugo rwe yapfuye, bigaragara ko yarashwe mu mutwe no mu ijosi. Abakora iperereza bavuze ko umugabo utaramenyekana yaba yarinjiye mu rugo rw’uyu mwarimu hanyuma akamwica agasubira mu modoka ye nawe akiyica. Yishwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Polisi ivuga ko aba bantu bombi bashobora kuba bari baziranye, ariko ntabwo biramenyekana niba kwicwa ka Liu byaba bihuye n’uko akomoka mu Bushinwa.

Iyi kaminuza yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rw’uyu mwarimu, wari umaze kwandika izina rikomeye mu gukora ubushakashatsi.

Abakoranaga n’uyu mwarimu mu ishami ry’ubuvuzi, bavuze ko yari umushakashatsi ukomeye ndetse ko yari ageze kure ubujyanye n’imikorere y’utunyangingo dutera indwara ya Covid-19.

Kaminuza ya Pittsburgh yababajwe n'urupfu rw'umwe mu barimu bayo wari umushakashatsi ukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .