Trump wongeye gutorerwa kuyobora Amerika kuva mu 2025, yagaragaje ko azahita yirukana Christopher Wray wagiye muri uyu mwanya mu 2017, akamusimbuza Kash Patel, kubera ibirego ingoma ye yamukurikiranyeho.
Wray yabwiye abakozi ba FBI ati “Nafashe umwanzuro ko icyabera cyiza urwego ari uko nakora kugeza ku musozo w’ubutegetsi buriho muri Mutarama ubundi nkegura. Ubu ni bwo buryo bwiza bwafasha urwego kutagwa mu mutego, mu gihe hongerwa imbaraga mu kubahiriza amahame n’indangagaciro tugenderaho mu gukora akazi.”
Uyu mugabo yavuze ko atari icyemezo kimworoheye kuko akunda akazi akora, akunda kuba mu biro bya FBI kandi agakunda abaturage ba Amerika.
Yavuze ko nta muntu ukwiye gutegeka FBI ibyo ikora, kuko nta muntu ibogamiraho, uretse kujya ku ruhande rw’icyo itegeko nshinga rivuga, no ku ruhande rw’abaturage bose.
Ati “Hatitawe ku bibera hanze aha, twebwe tugomba gukora akazi kacu mu nzira iboneye, tugakorana umuhate n’ubunyangamugayo.”
Trump amaze gutorwa yavuze ko kwirukana Wray bizashyira iherezo ku kuba FBI yaragizwe igikangisho gituma hatabaho ubutabera.
Yavuze ko ku buyobozi bwa Wray, FBI yasatse urugo rwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugeza agejejwe imbere y’ubutabera.
The Guardian yanditse ko Wray azaba asezeye mu kazi habura imyaka ibiri n’igice ngo asoze manda y’imyaka 10 umwanya yari arimo bawumaramo. Umuyobozi Mukuru wa FBI ashyirwaho na Perezida wa Amerika akemezwa na Sena.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!