00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umutungo wa 1% by’Abanyamerika bakize kurusha abandi ukubye inshuro 16 uw’abakennye

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 24 Nyakanga 2021 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko umutungo utunzwe na 1% by’Abanyamerika, ukubye inshuro 16 umutungo utunzwe na 50% by’abaturage basigaye, hagendewe ku mibare y’umutungo w’Abanyamerika mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Umutungo wa 1% by’Abanyamerika bakize kurusha abandi ungana na miliyari ibihumbi 41.5$, mu gihe uwa 50% by’Abanyamerika bakennye ungana na miliyari ibihumbi 2.6$.

Iyi banki yatangaje ko muri rusange umutungo w’Abanyamerika wazamutse mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ukagera kuri miliyari ibihumbi 140$, impuzandengo ya 3.8% ugereranyije n’umutungo Abanyamerika bari bafite mu gihembwe cya mbere cya 2020.

Mu kubarura uyu mutungo w’umuntu, Banki Nkuru ishingira ku mitungo rusange umuntu atunze nk’amazu, imodoka, amafaranga yazigamye kuri konti n’imishinga itandukanye aba yarashoyemo.

Izamuka ry’uyu mutungo w’Abanyamerika bakize kurusha abandi ryatewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije imirimo n’ishoramari by’abantu badasanzwe bifite, ariko umutungo w’abakire wo ukaba warazamutse kuko abenshi bashoye mu bikorwa birimo iby’ikoranabuhanga byakomeje kwinjiza agatubutse muri ibi bihe by’icyorezo.

Indi ni ingamba Banki Nkuru ya Amerika iherutse gufata zo kugabanya inyungu ku migabane icuruzwa ku masoko y’imari n’imigabane. Bitewe n’uko abakire ari bo basanzwe bafite igice kinini cy’isoko ry’imari n’imigabane, bivuze ko izi ngamba zaborohereje kurusha abakene.

Nk’ubu Abanyamerika 10% bakize kurusha abandi bafite imigabane ingana na 89% by’iri ku masoko yose, mu gihe 50% by’Abanyamerika bakennye bafite 0.5% by’imigabane yose.

Ikinyuranyo cy’umutungo hagati y’abakire gikomeje kwiyongera cyane, kuko mu 1990, 1% by’Abanyamerika bakize bari bafite umutungo ukubye inshuro esheshatu uwa 50% by’Abanyamerika bakennye.

Jerome Powell, Umuyobozi wa Banki Nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ubukungu bw’icyo gihugu bwahungabanye kubera icyorezo cya Covid-19, ariko bikagira ingaruka ku baturage bacyo mu buryo butandukanye aho abakene banegekaye bikabije nubwo uyu muyobozi afite icyizere cyo kuzahuka k’ubukungu bw’icyo gihugu.

Atanga inama n’icyizere ku kuba ibintu byazasubira mu buryo, yagize ati “Ubukungu bwacu buzakomera bunarusheho kumera neza buri wese nabigiramo uruhare agatanga umusanzu we uganisha ku iterambere.”

1% by'Abanyamerika bakize kurusha abandi bafite umutungo ukubye inshuro 16 uwa 50% by'Abanyamerika bakennye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .