USA: Umupolisi agiye kuzuza imyaka 92 akiri mu kazi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 Mata 2021 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Mu gihe ahenshi bizwi ko akazi ko gucunga umutekano gakorwa n’abakiri bato bafite imbaraga, muri Leta ya Arkansas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari umupolisi ufite imyaka 91 witegura kuzuza uwa 92 muri Gicurasi 2021.

Uwo mukambwe uzwi ku izina rya Buckshot Smith amaze imyaka 56 akora uwo mwuga, ariko akorera muri gace kamwe.

CNN yatangaje ko Buckshot yabanje guhabwa akaruhuko k’izabukuru agejeje mu myaka 80, ariko nyuma y’iminsi 30 arongera atoranywa mu bagomba kwinjizwa mu gipolisi.

Akora akazi nk’abandi bose n’ubwo ak’ubusaza kagaragara mu maso, ariko afata n’imodoka y’akazi agatwara ndetse agahagarika ibinyabiziga bitubahirije amabwiriza.

Abajijwe igihe yumva azagira mu kiruhuko cy’izabukuru, yasubije ati “Nzakijyamo Imana nimbwira ityo.”

Buckshot Smith agize imyaka 91 akiri Umupolisi / Ifoto: WUSA9.com

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .