00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umunya-Iraq yafashwe ashaka guhitana George W. Bush

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 May 2022 saa 02:27
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatangaje ko bwataye muri yombi Umunya-Iraq uba muri Ohio, wari ufite umugambi wo guhitana George W. Bush wahoze ari Perezida.

Shihab Ahmed Shihab Shihab yafashwe kuri uyu wa Kabiri. Akurikiranyweho gucura umugambi wo kugerageza guhitana George W. Bush wayoboye Amerika guhera mu 2001 kugeza mu 2009.

Mu bindi byaha uyu wafashwe ashinjwa, harimo gushaka kwinjiza mu gihugu abanyamahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko Shihab yari ari mu mugambi wo kwinjiza Abanya-Iraq bane muri Amerika ngo bazamufashe kwica Bush.

CNN yatangaje ko Shihab yari amaze iminsi ajya mu butasi i Dallas hafi y’aho Bush atuye, agafata amafoto n’amashusho.

Shihab Ahmed Shihab yinjiye muri Amerika muri Nzeri 2020. Urwego rushinzwe iperereza (FBI) rwatangaje ko rwamenye uwo mugambi wo guhitana Bush nyuma y’umwe mu baganiriye na Shihab kuri telefone, akamumenera iryo banga.

Bivugwa ko Shihab yabwiye umwe mu bahaye amakuru FBI, ko yashakaga kwica Bush kuko yagize uruhare mu gusenya Iraq no guhitana ubuzima bwa benshi mu baturage bayo.

Shihab yavuze ko we yari umusirikare woherejwe kwica Bush, ngo icyo yari ategereje ni amabwiriza y’abamukuriye bari muri Qatar.

Mu mwaka wa 2003 ubwo Bush yayoboraga Amerika nibwo icyo gihugu cyagabye ibitero byo gukuraho ubutegetsi bwa Saddam Hussein wayoboraga Iraq.

Ni igitero Amerika ivuga ko yagabye ishaka gusenya intwaro kirimbuzi Saddam yari akomeje kwigwizaho. Saddam yarafashwe yicwa anyonzwe mu 2006 ariko intwaro kirimbuzi Amerika yavugaga zarabuze.

Isenywa ry’ubutegetsi bwa Saddam ryateje intambara muri Iraq yahitanye ubuzima bw’ibihumbi by’abaturage. Kugeza ubu Iraq iracyari indiri y’imitwe y’iterabwoba.

Bush niwe wategetse ko ingabo za Amerika zinjira muri Iraq mu 2003

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .