USA: Umuhungu wa Joe Biden ari gukorwaho iperereza ku byaha birimo kunyereza imisoro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Ukuboza 2020 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha muri Leta ya Delaware, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatangije iperereza kuri Hunter Biden, umuhungu wa Perezida watowe Joe Biden ku byaha bifitanye isano no kunyereza imisoro.

Amakuru yatangajwe kuri uyu wa Gatatu avuga ko iperereza riri gukorwa rigamije kumenya niba hari ibyaha byakoze bihabanye n’amateeko agenga imisoro muri Amerika ndetse no guhisha inkomoko y’amafaranga yaturutse mu bucuruzi yakoreye mu bihugu by’amahanga birimo n’u Bushinwa.

Hunter yakunze kugarukwaho cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Donald Trump, aho yavugaga ko yagiye akorana uburiganya n’ibihugu by’amahanga bakorana mu bucuruzi. Akenshi Trump yabivugaga ashaka kugaragaza isura mbi ya Joe Biden bari bahanganye mu matora.

Itangazo Hunter Biden yasohoye kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko yizeye ko iperereza rizakorwa neza, bikagaragazwa ko nta makosa yakoze.

Hunter yavuze ko kuwa Kabiri aribwo yamenye ko ari gukorwaho iperereza, ubwo abashinjacyaha babimenyeshaga abanyamategeko be.

Ikipe iri gutegura kujya ku butegetsi kwa Joe Biden, yasohoye itangazo ivuga ko Biden atewe ishema n’umuhungu we Hunter, nyuma y’ibibazo yagiye anyuramo birimo no kwibasirwa mu minsi ishize na Perezida Trump.

Bivugwa ko iperereza kuri Biden ryatangiye mu mwaka wa 2018, nubwo nta gihamya ifatika yatanzwe.

Trump n’abamushyigikiye bagiye bavuga ko badashira amakenga uruhare rwa Biden muri sosiyete yitwa Burisma yo muri Ukraine yari umwe mu bagize inama y’ubutegetsi yayo, mu gihe se Joe Biden yari Visi Perezida.

Yasabye kandi ko Hunter akorwaho iperereza ku nkunga u Bushinwa bwaba baragiye butera imishinga ye itandukanye.

Joe Biden yatangaje ko atewe ishema n'umuhungu we Hunter nubwo ari gukorwaho iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .