Uyu mugabo w’imyaka 77 yari amaze igihe arwaye. Mu byumweru bitatu bishize, ngo uwo mugore yari yavuganye n’umugabo we ko azamuhuhura nakomeza kuremba.
Polisi yavuze ko yumvise isasu ryavugiye ku muturirwa wa 11 mu Bitaro bya Daytona Beach, ariho basanze uyu mugabo yarashwe n’umugore we. Ubuyobozi bw’ibi bitaro bivuga ko bitamenye uburyo uyu mugore yahinjije imbunda.
Amakuru yamenyekanye avuga ko uyu mugore n’umugabo we bashobora kuba bari bafite indwara y’agahinda gakabije bari bumvikanye ko bagomba kwiyahura, aho umugore yagombaga kurasa uwo mugabo nawe agahita yirasa gusa yabuze imbaraga zo kwirasa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!