00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umugore yishe umugabo we wari urwaye indwara idakira

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 Mutarama 2023 saa 12:55
Yasuwe :

Polisi yo muri Leta ya Florida yatangaje ko yafunze umugore w’imyaka 76, nyuma yo kwica umugabo we wari urwaye indwara idakira.

Uyu mugabo w’imyaka 77 yari amaze igihe arwaye. Mu byumweru bitatu bishize, ngo uwo mugore yari yavuganye n’umugabo we ko azamuhuhura nakomeza kuremba.

Polisi yavuze ko yumvise isasu ryavugiye ku muturirwa wa 11 mu Bitaro bya Daytona Beach, ariho basanze uyu mugabo yarashwe n’umugore we. Ubuyobozi bw’ibi bitaro bivuga ko bitamenye uburyo uyu mugore yahinjije imbunda.

Amakuru yamenyekanye avuga ko uyu mugore n’umugabo we bashobora kuba bari bafite indwara y’agahinda gakabije bari bumvikanye ko bagomba kwiyahura, aho umugore yagombaga kurasa uwo mugabo nawe agahita yirasa gusa yabuze imbaraga zo kwirasa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .