USA: Umuganga w’Umwirabura yarwaye COVID-19 yimwa ubuvuzi bimuviramo gupfa

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 26 Ukuboza 2020 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika haravugwa inkuru y’umuganga w’Umwiraburakazi, Dr. Susan Moore, warwaye COVID-19 akimwa ubuvuzi bunoze bikamuviramo urupfu.

BBC yatangaje ko uyu mugore wo muri Leta ya Indiana wari inzobere mu by’ubugenge yapfuye nyuma y’ibyumweru ashinje uwamuvuraga kumutererana ntamuhe ubuvuzi bukwiye kubera ko yirabura.

Dr. Moore w’imyaka 52 y’amavuko, yapfuye kuwa 20 Ukuboza aguye mu bitaro byo mu mujyi wa Indianapolis, nyuma y’uko ku wa 4 Ukuboza uyu mwaka yari yari yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko yinginze umuganga w’Umuzungu ngo amufashe kuko yari ari guhumeka bigoranye, ariko abifata nk’imikino.

Mu mashusho yasangije abantu aryamye ku gitanda muri Indiana University Hospital North, Dr. Moore yagaragaye asaba ko yahabwa ubuvuzi.

Yagize ati “ Ntiyigeze anumva uko ibihaha byanjye bikora, ntiyanankozeho. Nta kizamini yigeze ankorera! Namubajije nti ’ese ntiwambwira uko merewe?”

Yavuze ko yinginze muganga ngo amuhe imiti ya Remdesivir izwiho kugabanya ubukana bw’iyi ndwara ndetse akanamusuzuma mu gituza, ariko muganga amubwira ko adakwiye guhabwa iyo miti ahubwo ko yataha akajya mu rugo.

Yakomeje avuga ko iyo aza kuba ari Umuzungu ubuzima bwe butari gukinirwaho bene ako kageni, ati “Ni uku Abirabura bicwa, boherezwa mu ngo kandi badashoboye kwirwanirira.”

Ubuyobozi bw’ibitaro bwabonye ubu butumwa bwe buvuga ko bumwihanganishije kubw’akababaro n’irondaruhu yagiriwe n’umukozi wabyo, ndetse bwizeza ko bugiye gukosora kugira ngo ababigana bahabwe ubuvuzi buboneye.

Inzira y’umusaba Dr. Moore yaciyemo yongeye kuzamura uburakari bw’Abirabura hirya no hino muri Amerika kubera ikandamizwa n’ihonyorwa ry’uburenganzira bakomeza gukorewa n’inzego z’ubuzima.

Ubushakashatsi n’ubusesenguzi butandukanye bugaragaza ko Abirabura n’abandi bantu baciye bugufi ari bo bugarijwe na COVID-19 muri Amerika.

Susan Moore mbere yo gupfa yari yatangaje ko yimwe ubuvuzi kuko ari umwirabura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .