USA: Umucamanza yategetse ko kwica Daniel Lewis Lee byigizwayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nyakanga 2020 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Umucamanza muri Amerika yategetse ko guha igihano cy’urupfu Daniel Leiws Lee byigizwayo mu gihe haburaga amasaha macye ngo yicwe.

Umucamanza Tanya Chutkan yavuze ko hari ibitararangira mu kirego cy’ubucamanza kuri uyu mugabo wari ugiye kwicwa atewe urushinge.

Lewis Lee yahamwe n’icyaha cyo kwica umuryango w’abantu batatu muri leta ya Arkansas mu 1996.

Minisiteri y’ubutabera yahise ijuririra icyemezo cy’umucamanza Tanya Chutkan.

Bwana Lee yagombaga guhabwa igihano cyo gupfa mu kwezi kwa 12 umwaka ushize ariko umucamanza ategeka ko byigizayo.

Abandi bantu bagabo bane bakatiwe urwo gupfa n’inkiko zo ku rwego rw’igihugu, kubica byagiye bitinzwa.

Mu myaka 17 ishize, umucamanza yigijeyo itangwa ry’igihano cy’urupfu habura amasaha macye ngo gitangwe, kuva icyo gihe nta wundi uricwa mu bakatiwe iki gihano.

Lewis Lee ni umuzungu w’ibitekerezo bishyira hejuru abera wakoreye iyicarubozo maze akica umuryango w’abantu batatu imibiri yabo akayijugunya mu kiyaga.

Mu 1996, Lewis Lee n’undi mugabo witwa Chevie Kehoe, barezwe kwiba intwaro, kwiba no kwica William Mueller, umugore we Nancy n’umwana wabo Sarah w’imyaka 8.

Mu 1999 Lewis Lee yakatiwe urwo gupfa, naho Chevie Kehoe akatirwa gufungwa burundu.

Uyu yagombaga kuba yarahawe igihano cyo gupfa mu kwezi kwa 12 nyuma yo guhamwa n’icyaha. Ibi byatindijwe n’uko urukiko rwari rwabujije ko ahabwa iki gihano.

Earlene Peterson, umukobwa we, umwuzukuru we n’umukwe we (umugabo w’umukobwa we) bishwe na Lewis Lee, gusa yanze ko uyu mugabo yicwa.

Umwaka ushize yabwiye CNN ati "Byateza isoni umukobwa wanjye kuba hari umuntu wakwicwa kubera we."

Kwica Lewis ni kimwe mu bihano by’urupfu biteganyijwe guhabwa abantu bane muri uku kwezi kwa karindwi n’ugutaha kwa munani muri Amerika. Ni abagabo bane bahamijwe ibyaha byo kwica abana.

Daniel Leiws Lee yagombaga kwicwa atewe urushinge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .