USA: Uko mu 2000 rwabuze gica mu matora ya Amerika hakitabazwa urukiko rw’ikirenga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Amaso yose ahanzwe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigeze ku munsi wa kabiri wo kubarura amajwi nyuma y’amatora yabaye kuwa Kabiri tariki 3 Ugushyingo 2020. Rurambikanmye hagati ya Perezida Donald Trump na Joe Biden wahoze ari Visi Perezida ku ngoma ya Barack Obama.

Ibigaragarira amaso ni uko aya amatora ashobora kubamo ibibazo bikomeye dore ko Perezida Trump yamaze gutangaza ko ari we watsinze kandi ko aramutse atsinzwe atazabyemera.

Ibirego bisaga 400 bimaze gutangwa mu nkiko zitandukanye za Amerika bigaragaza amakosa yagiye akorwa mu matora no mu ibarura ry’amajwi.

Kugeza kuri uyu wa Kane, Joe Biden ari imbere haba mu majwi rusange n’amajwi agenerwa za Leta bitewe n’abatoye ugereranyije n’abazituye. Ku majwi 270 akenewe, Joe Biden afite 253 kugeza saa yine zo kuri uyu wa Kane mu gihe Trump afite amajwi 213.

Nubwo bimeze gutyo ariko, hari Leta zikomeye zitaratangaza ibyavuye mu matora zirimo Georgia, Arizona na Pennsylvania.

Nubwo benshi biteze intambara y’amategeko mu gukemura ibibazo bizakurikira amatora ya Amerika, amateka agaragaza ko atari ubwa mbere byaba bibaye.

Intambara nk’iyo yavutse mu 2000 hagati ya George W. Bush wari wiyamamaje ku itike y’aba- Républicains na Al Gore wari Visi Perezida icyo gihe akomoka mu ishyaka ry’aba-démocrates.

Leta ya Florida niyo yateje ikibazo gikomeye, bamwe basaba ko amajwi yongera kubarwa kugeza ubwo urukiko rw’ikirenga rwategekaga ko bihagarara, rukanzura ko Bush ari we watsinze.

Umunsi wa mbere w’amatora washize hakiri igihu ku muntu uri butsinde amatora, bikomeza gutyo mu gitondo cyakurikiyeho. Ayo matora yabaye aya kane aho umukandida watowe n’abantu benshi atari we watsindiye kuba Perezida.

Gore yari Visi Perezida mu gihe Bush yari Guverineri wa Texas, akaba umuhungu wa George H.W. Bush wigeze kuba Perezida. Muri rusange, Gore yatowe ku majwi 48.4 % mu gihe Bush yagize amajwi 47. %. Icyakora ya majwi ahabwa buri Leta kubera abayituye niyo yarokoye Bush.

Mu ijoro ry’umunsi w’amatora, Bush yari afite amajwi 246 kuri 270 asabwa ngo umuntu atsinde, mu gihe Gore yari imbere n’amajwi 250 ariko hari Leta zitari zagatangajwe uwatsinze nka Oregon, Wisconsin na Florida.

Bwarakeye amajwi ya Oregon na Wisconsin nayo ahabwa Gore ariko amajwi 25 ya Florida hari hataraboneka uyegukana. Amajwi y’agateganyo yagaragaje ko Bush ari we watsinze muri iyo Leta, bivuze ko yahise agira amajwi 271 kuri 266 ya Gore, Bush aba Perezida.

Byateje induru zikomeye, abashyigikiye Gore bavuga ko yibwe amajwi bityo basaba ko muri Florida amajwi asubirwamo bakabara. Ibirego bitandukanye byaratanzwe, hitabazwa urukiko rw’ikirenga ngo rukize ayo makimbirane.

Tariki 12 Ukuboza, Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro, rugaragaza ko nta mpamvu yo kongera kubara amajwi, bityo ko Bush ari we watsinze. Uburyo uwo mwanzuro wari wanditse nabyo byari bitangaje kuko inyandiko zahawe abanyamakuru, ariko kumenya uwatsinze byabasabye gusoma kugeza kuri paji ya karindwi.

Hari ibinyamakuru byabyumvise nabi bitangaza ko Gore yatsinze, ibindi bivumbura ko Bush ari we watsinze ku buryo n’abakandida bitabaje abanyametegeko ngo babasobanurire neza umwanzuro w’urukiko.

Nubwo Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro Gore akemera ko yatsinzwe, hari benshi banenze uburyo rwitwaye kuko bivugwa ko abacamanza baciye urwo rubanza, abenshi bari barashyizweho n’ishyaka ry’aba- Républicains, bituma ubutabera bwa Amerika butangira gukemangwa. Umwanzuro washyigikiwe n’abacamanza batanu, mu gihe bane bawanze.

Amatora yo mu 2000 yabaye aya mbere uhereye mu 1960, aho ijoro rya mbere ry’umunsi w’amatora ryari rirangiye hataramenyekana uwatsinze. Byaherukaga ubwo John F. Kennedy na Richard Nixon bahatanaga mu 1960.

Bwari ubwa mbere kandi uhereye mu 1888 umukandida watowe n’abantu benshi atsinzwe amatora. Byongeye kubaho ejo bundi mu 2016 ubwo Donald Trump yatsindaga Hillary Clinton kandi Clinton ari we watowe na benshi.

Amatora yo mu 2000 n’ayo mu 2016, yatumye benshi batangira gusaba ko uburyo amajwi yo muri Amerika abarwamo bwahinduka, umuntu agatsinda bitewe n’abamutoye aho kuba amajwi yahawe kubera Leta yatsinzemo.

Bush (ibumoso) na Al Gore bitabaje urukiko rw'ikirenga ngo rubakiranure nyuma y'ibyari byavuye mu matora
Nubwo Bush yari yatowe n'abaturage bake, yatsinze amatora kubera amajwi atangwa hagendewe kuri Leta yatsinzemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .