Umukuru wa Polisi ya Los Angeles, Robert Luna, yatangaje ko uyu musaza witwa Huu Can Tran, basanze yirashe ndetse ahita apfira mu modoka. Polisi ntiramenya icyabimuteye.
Muri Monterey Park, ni agace gaherereyemo inzu yigisha kubyina, hakunze guteranira abantu benshi bakomoka muri Aziya, harimo habera ibirori byo kwizihiza umwaka mushya w’ukwezi (Lunar New Year).
Polisi kuri iki Cyumweru yatangaje ko abantu 10 bakomerekeye muri uko kurasa kandi barindwi baracyari mu bitaro ndetse bamwe bararembye.
Polisi yongeyeho ko abantu 10 bishwe bakiri gushaka imyirondoro yabo ariko basa n’abari mu myaka 50, 60 ndetse bamwe hejuru yayo. Mbere byatangajwe ko abagore batanu n’abagabo batanu aribo bapfuye, kandi bishoboka ko bose bakomoka muri Aziya.
Ku cyumweru nibwo polisi yamaze amasaha menshi ishakisha umugizi wa nabi warashe abantu Saa 22:22 zo kuwa Gatandatu muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Amasaha 12 nyuma yo kurasa, ikipe idasanzwe yo kurwanya abitwaje intwaro yageze ku modoka y’umweru yari iri kuri kilometero 48 uvuye i Monterey Park aho kurasa byabereye.
Ubwo polisi yegeraga iyo modoka yo mu bwoko bwa van bumvise isasu rimwe imbere muri yo, maze basanga uwo musaza yapfiriye kuri ‘volant’.
Ibimenyetso birimo imbunda ntoya byafashwe, ndetse byemezwa ko uyu ari we wari warashe abantu. Polisi ivuga ko bikekwa ko yabikoze wenyine, kandi nta bandi bacyekwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!