Ibi yabivuze ubwo yari amaze guhura na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, mu biganiro bigaruka ku masezerano yo kugarura amahoro muri Ukraine.
Starmer yavuze ko u Bwongereza bwiteguye kohereza ingabo zabwo muri Ukraine mu butumwa bw’amahoro, igihe amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya yaba yemejwe.
Yagize ati “Ndi gukorana bya hafi n’abandi bayobozi bo mu bihugu by’u Burayi kuri ibi, kandi ndabizi neza ko u Bwongereza bwiteguye kujya ku butaka no mu kirere (cya Ukraine) mu rwego rwo gushyigikira amasezerano, dukoranye n’abafatanyabikorwa bacu, kubera ko ari bwo buryo bwonyine buzagarura amahoro.”
Ku rundi ruhande Trump abajijwe niba Amerika izatanga ubufasha igihe Ingabo z’u Bwongereza zaba zisumbirijwe n’iz’u Burusiya, yavuze ko Ingabo z’u Bwongereza ntabufasha zakenera kuko zihagije.
Yagize ati “Zabasha kwiyitaho neza, byumvikana nko kwirengagiza ariko si ukwirengagiza. Murabizi u Bwongereza bufite ingabo zikomeye n’igisirikare cyiza, kandi zabasha kwirwanaho.”
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we yari amaze igihe gito aganiriye na Perezida Trump ku buryo bw’umutekano urambye muri Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!