Abakozi ba White House babwiye The New York Times ko ku mugoroba wo ku wa 16 Mata 2025 Trump yahisemo gushyigikira ishyirwaho ry’amasezerano mashya hagati ya Amerika na Iran aho kuyigabaho ibitero.
Israel yari yateguye umugambi wo kugaba ibitero ku nganda za nucléaire za Iran mu ntangiriro za Gicurasi 2025, igamije gukoma mu nkokora ikorwa ry’intwaro z’ubumara.
Abayobozi ba Israel bari bizeye ko Amerika izemera uwo mugambi ndetse igahita itanga uburenganzira bwo kuwushyira mu bikorwa, ariko Trump awutera utwatsi.
Visi Perezida J.D. Vance, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo Pete Hegseth, ndetse n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza, Tulsi Gabbard, bari mu bayobozi bakuru bagaragaje impungenge z’uko ibyo bitero bishobora kongera umwuka mubi hagati ya Iran na Amerika.
Perezida Donald Trump wa Amerika yari aherutse kuvuga ko Amerika yiteguye kuganira na Iran ku ngingo ijyanye n’ingufu za nucléaire Iran bivugwa ko ibyaza intwaro, ariko yo ikavuga ko izikoresha mu kwiteza imbere, mu nyungu z’abasivile, kandi byemewe n’amategeko mpuzamahanga.
Umunyamabanga wa Leta wa Iran, Abbas Araghchi yavuze ko ibiganiro hagati ya Amerika na Iran byatangiye muri Mata 2025, muri Oman byabaye mu mwuka mwiza, utuje kandi bitanga icyizere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!