Ibi Trump abitangaje nyuma y’igihe gito ibihugu byombi bigiranye ibiganiro bwa mbere kuva intambara hagati yabyo yatangira kuva mu 2022.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru Trump yabajijwe niba azongera agafatira ibindi bihano u Burusiya asubiza adaciye ku ruhande ati “Mvugishije ukuri, nzabifata mu gihe nta masezerano twageraho, ntamuntu ukoresha imbaraga kundusha.”
Trump yongeyeho ko Amerika izasuzuma ibyavuye mu biganiro biherutse guhuza u Burusiya na Ukraine byabaye ku wa 16 Gisurasi muri Istanbul.
Yavuze ko bategereje kureba uko bizagenda gusa yongeraho ko ibintu bishobora kuzaba bibi ku bukungu bw’u Burusiya.
Yavuze ko igitekerezo cye cyo gutunganya peteroli nyinshi muri Amerika kizafasha kugabanya igiciro cyayo ku Isi, bikanagabanya ingano y’iyo u Burusiya bwohereza.
Trump yavuze ko Perezida Vladimir Putin ananiwe kubera intambara ariko bateganya guhura na mu gihe kiri imbere.
Ati " Mfitanye umubano mwiza na Putin kandi ndatekereza ko tuzagirana amasezerano.”
Mu gihe Trump agerageza guhagarika intambara hagati y’ibi bihugu byombi itsinda ry’Abasenateri bo muri Amerika riyobowe na Lindsey Graham ryateguye umushinga w’itegeko ryo gufatira ibihano u Burusiya no gushyira imisoro ku bihugu bigura peteroli, gaze na uranium by’u Burusiya.
Umuyobozi wari uhagarariye u Burusiya mu biganiro by’ i Istanbul, Vladimir Medinsky, yavuze ko impande zombi zumvikanye kuguhererekanya imfungwa 1000 z’impande zombi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!